Ibihugu binyurwamo n’uruzi rwa Nile bigiye gushyiraho uburyo bwo kubungabunga amazi yayo hifashijwe ikoranabuhanga

Nile Basin Initiative (NBI) mu magambo y’icyongereza tugenekereje mu Kinyarwanda ishyirahamwe ry’ibihugu bigize ikibaya cy’uruzi rwa Nili ibicishije mu mushinga WRPM (Water Resources Planning and Management Project) ukorera Addis Ababa muri Ethiopia iri gutegura uburyo bukwiye bw’ikoranabuhanga bwo kubungabunga amazi y’umugezi wa Nili.

Ubwo buryo ni ugushyiraho igikoresho cya mudasobwa (computer software) kiswe NBDSS (Nile Basin Decision Support System) kizifashishwa n’ibihugu byose bigize icyo kibaya mu kubika ibipimo byose bijyanye n’umutungo w’amazi ndetse n’ibijyana nawo byose nk’ubwiyongere bw’abaturage, imikoreshereze y’amazi, ibiyahumanya n’ibindi.

Kugeza ubu hakaba hamaze gushyirwa ahagaragara version ya kabiri yayo. Ni muri urwo rwego abatekinisiye baturuka mu bihugu 10 bigize NBI (Rwanda, Burundi, DRC, Tanzania, Kenya, Uganda, Sudan, Ethiopia, Misiri na Eritreya) bamaze ibyumweru bitatu Addis Abeba bahugurwa ku mikoreshereze y’ubwo buryo (Software) na bo bakazabyigisha abandi mu bihugu baturukamo.

Iyo software kandi izajya yifashihwa, nyuma yo kwinjizamo ibipimo bikenewe mu kumenya ingano y’amazi, ubwiza bwayo, imihandagurikire yayo mu ngano no mu bwiza. Nyuma yo kumenya iby’ingano hakurikijwe akarere, bizajya bifasha abayobozi ku nzego zitandukanye mu gufata umwanzuro w’icyo amazi yakoreshwa bitewe n’ibipimo twavuze haruguru.

Bikaba biteganyijwe ko version ya nyuma y’iyo NBDSS izasohoka bitarenze ukwezi kwa Kamena 2012. Bikaba kandi biteganyijwe ko ubwo buryo buzifashishwa mu kubungabunga umutungo kamere w’amazi muri ibyo bihugu byose kuva ku rwego rw’igihugu kugeza hasi mu turere.

Intumwa ya KIGALI TODAY Addis Ababa muri Ethiopia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka