Hemejwe ko nta muturage ukwiye kwakwa Visa ava mu gihugu ajya mu kindi muri CEPGL

Abayobozi b’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka hamwe n’abashinzwe Gasutamo mu bihugu bigize umuryango w’ubukungu mu biyaga bigari (CEPGL) bongeye kumvikana ko nta gihugu kigomba kwaka amafaranga ya Visa abaturage bava mu gihugu bajya mu kindi gihugu kiri mu muryango wa CEPGL.

Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama y’iminsi ibiri yaberaga mu mujyi wa Bujumbura yasojwe tariki 07/08/2014 ihuje abayobozi bakuru b’inzego z’igihugu zishinzwe abinjira n’abasohaka mu gihugu hamwe n’abashinzwe Gasutamo ku mipaka ihuza ibihugu bigize umuryango wa CEPGL.

Kimwe mu bibazo byatinzweho muri iyi nama ni amafaranga ya Visa yashyizweho n’igihugu cya Kongo yakwa Abanyarwanda bajya kwiga no gukora ubucuruzi buciriritse mu gihe Abanyekongo bazaga gukorera mu Rwanda nta mafaranga bigeze basabwa.

Abayobozi b'inzego zishinzwe abinjira mu Rwanda (iburyo) na Kongo (ibumoso)basinya ku myanzuro yo kutaka Visa abaturage bo muri CEPGL.
Abayobozi b’inzego zishinzwe abinjira mu Rwanda (iburyo) na Kongo (ibumoso)basinya ku myanzuro yo kutaka Visa abaturage bo muri CEPGL.

Abayobozi b’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu bihugu bigize umuryango wa CEPGL bameje ko amasezerano yemejwe n’ibihugu agamije korohereza urujya n’uruza rw’abaturage atigeze ahinduka kuko naho abaturage batswe amafaranga ya Visa habaye kumva nabi amasezerano nkuko byemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa CEPGL, Herman Tuyaga.

Herman Tuyaga avuga ko ibihugu bicyumvikana ku masezerano byumvikanye yo korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, akavuga ko mu nama yahuje abayobozi hemejwe ko nta muturage uva mu gihugu kigize umuryango wa CEPGL ajya mu kindi gihugu kigize uyu muryango ugomba kwishyuzwa amafaranga.

Tuyaga avuga ko haba abanyeshuri, abakora ubucuruzi buciriritse hamwe n’abasura nta we ugomba gucibwa amafaranga, akavuga ko abantu bashobora kwakwa amafaranga ari abava mu gihugu bakajya gutura mu kindi bakaba bakorayo ubucuruzi n’akazi kabinjiriza nabwo bagengwa n’amategeko y’igihugu barimo.

Bamwe mu bayobozi b'imipaka ya Kongo bashyizeho Visa ku Banyarwanda bageze mu nama barabihakana.
Bamwe mu bayobozi b’imipaka ya Kongo bashyizeho Visa ku Banyarwanda bageze mu nama barabihakana.

Nubwo igihugu kirenze kuri aya amasezerano nta bihano gishyirirwaho, abari mu nama bavuga ko aya masezerano agomba guhita ashyirwa mu bikorwa nk’uko byari bisanzwe, mu gihe habaye igihugu kigize ibyo kitemera muri aya ambwiriza cyabimenyesha ubunyamabanga bw’umuryango wa CEPGL.

Amafaranga ya Visa yari yashyiriweho Abanyarwanda bajya muri Bukavu yari amadolari y’Amerika 35$ ku banyeshuri mu gihe cy’umwaka, abakora ubucuruzi bucirirtse 55$ mu gihe cy’amezi atatu naho abafite akazi gahoraho 250 $buri kwezi, mu gihe abanyeshuri bajya Goma basabwaga gutanga 30$ ku mwaka, abakora ubucuruzi buciriritse 50$ mu mezi atatu na 250$ kubakora akazi gahoraho ku kwezi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubundi se kongo yakoraga biriya byo kwaka amafaranga banyarwanda kubera iki? cg se ni bwa bukene bwabo bashakaga gukirirra ku banyarwanda, akaba karashobotse rero

azam yanditse ku itariki ya: 8-08-2014  →  Musubize

kare kose ,ese ubundi abanyekongo ko biriya si nkababana bingayi koko , nugushakira amafaranga nahati hakwiye kweli, bashatse ubundi bucuruzi , biriyanticyari icyemezo rwose gikwiye , gusa kuba bisubiyeho byerekanye ko bari bakoze amakosa batabanje gutekerezaho, genda Rwanda ufite ubuyobozi bwiza , amakosa nkariya ntiyakorwa rwose nabayobozi bacu twizera

karemera yanditse ku itariki ya: 8-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka