Hategerejwe n’amatsiko menshi niba Leta ya Congo iribuze gusinya amasezerano y’amahoro na M23

Biteganyijwe ko ibiganiro bya M23 na Leta ya Congo byari bimaze igihe bishobora kurangizwa no gusinya amasezerano y’amahoro, kuri uyu wa Gatandatu tariki 19/10/2013, nyuma y’uko zimwe mu nzitizi z’ibiganiro zikuweho.

Gushyira umukono ku masezerano bishobora kuba kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo kumvikana ku byari byasabwe n’impande zombi kugira ngo umutwe wa M23 ushyire intwaro hasi, nk’uko amakuru aturuka mu bari muri ibi biganiro abitangaza.

Bamwe mubari mu biganiro hagati ya M23 na leta ya Congo I Kampala kuri uyu wa Gatandatu.
Bamwe mubari mu biganiro hagati ya M23 na leta ya Congo I Kampala kuri uyu wa Gatandatu.

Ibaruwa yashyizwe ahagaragara na M23 isinywe na Bertrand Bisiimwa, ivuga ko ubuyobozi bwa M23 bwishimiye imyanzuro yavuye mu biganiro byari byakomeje kuri uyu wa Gatanu mu kugarura amahoro mu gihugu cya Congo. M23 ikavuga ko yiteguye gushyira mu bikorwa ibyo isabwa kugira ngo amahoro agaruke.

Kimwe mu byari byatindije ibi biganiro ni ukureba uburyo M23 yashyira intwaro ahasi, aho abari abarwanyi bashyirwa, uburyo umutwe waM23 wahindurwa ishyaka rya politiki no kureba uburyo bwo kuvanga ingabo.

Gusa habaye ikibazo kuko Leta ya Congo ivuga ko hari abakurikiranyweho ibyaha bakoze batagomba kuvangwa n’ingabo za Congo.

Leta ya Congo yari yashyize ahagaragara urutonde rw’abantu 78 batagombaga kuvangwa mu ngabo ariko ubu umubare ugaragaza ko bagera mu 10 abo bemererwa kujya mu buhunzi aho kujya mu ngabo za Congo FARDC, nkuko bitangazwa BBC.

Nyuma y’igitutu, Madame Mary Robinson, intumwa yihariye y’umunyabanga w’umuryango wa bibumbye, Russ Feingold intumwa yihariye ya Leta zunze ubumwe z’Amerikahamwe na Martin KOBLER intumwa ya Ban Ki Moon muri Congo, basabye Leta ya Congo gukora ibishoboka bakihutisha ibiganiro kuko ariyo yari yagaragaje kwanga ko bamwe mubayobozi ba M23 bavangwa n’ingabo za Congo.

Martin Kobler akaba ashaka ko amasezerano y’amahoro yasinywa kugira ngo bizajye muri raporo azatanga ku gihugu cya Congo taliki ya 21/10/2013 mu kana k’umuryango wa bibumbye gashinzwe umutekano ku Isi.

Zimwe mu ngabo za leta ya Congo zari ziteguye urugamba mu gace ka Kibumba.
Zimwe mu ngabo za leta ya Congo zari ziteguye urugamba mu gace ka Kibumba.

Guhagarikwa kw’intambara ya M23 bitegerejweho nk’igisubizo cyatuma imigenderanire y’u Rwanda na Congo isubira kuba myiza.

Abaturage ba Rubavu na Goma bakagenderana ndetse imipaka ikaba yakongera gukora amasaha 24 kuri 24 nyuma y’uko ikoreshwa amasaha 12, bikaba byagabanya ihohoterwa nk’uko bamwe mubaturage mu karere ka Rubavu babitangaza.

Aya masezerano y’amahoro kakaba yatuma impande zihanganye hafi y’umujyi wa Goma n’akarere ka Rubavu zihagarika imirwano abaturage bari bafite ubwoba bw’intambara bagasubira mu bikorwa byabo, cyane ko mu gace ka Kibumba ubu buri ruhande rwari rwarongereye ingabo nk’abitegura intambara.

Uretse kuba abaturage bavuga ko byatuma bongera kumvikana no guhahirana nta nkomyi n’abatuye mu mujyi wa Goma.

Aya masezerano yatuma umuryango w’ubukungu wa CEPGL ukomeza ibikorwa wari waratangiye harimo no guhura kw’abayobozi b’ibihugu bagize uyu muryango.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ESEKOKO IBYOMUTUBWIRA NIMPAMO

HAKIZIMANA yanditse ku itariki ya: 11-11-2013  →  Musubize

EREGA M23 NIRAMBIKE DORE UBU ISHYAMBASIRYERU KUKO AGAHURUK’MPIRINGE KAHIYE

MUGISHA Emmy yanditse ku itariki ya: 3-11-2013  →  Musubize

intambara ya congo izarangira niyo muburasirazuba bwohagati nayo irangiye??? mbona ntacyizere ibiganiro mbiha??

zita yanditse ku itariki ya: 20-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka