Guinée : imiryango itagengwa na leta iramagana iyicarubuzo rikorerwa mu magereza

Imiryango itandukanye itegamiye kuri leta yo mu gihugu cy’Ubufaransa ndetse no muri Guneya iratangaza ko hakiri iyicarubozo mu buroko bwo muri icyo gihugu. Raporo y’iyo miryango yasohotse tariki ya 15/11/2011 irarega abayobozi b’icyo gihugu kuba badakora ibishoboka ngo bahagarike ibyo bikorwa.

Ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru cyanditse ko iyi raporo isohotse habura iminsi mike ngo icyo gihugu kizihize isabukuru y’umwaka umwe Alpha Condé amaze atorewe kuyobora Guineya.

Iyo raporo ifite umutwe ugira uti “« Torture en Guinée : la force fait loi », umuntu agenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo “ iyicarubozo muri Gineya:imbaraga nizo ziyobora”; ikaba yarashyiriwe ku mugaragaro mu mujyi wa Paris ho mu gihugu cy’Ubufaransa.

Iyo raporo kandi ikaba yarakozwe bihereye ku gitekerezo cy’umuryango wo mu Bufaransa w’abakirisitu ufite inshingano zo guca iyicarubozo witwa Acat. Uyu muryango werekana ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bigikorwa muri Guinea guhera mu gihe cy’amatora yo mu mwaka w’2010.

Igice kimwe cyo muri iyo raporo cyerekana ukuntu ingabo ndetse n’abashinzwe umutekeno muri Guineya bagendeye ku kaduruvayo kakurikiye amatora maze bakajya bahohotera abaturage, bafata abagore ku ngufu banafunga abagabo batari mu bwoko bumwe n’ubwa perezida wari umaze gutorwa.

Iperere ryakozwe mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka wa 2011 maze iyo miryango itegamiye kuri leta ishyira hamwe ubuhamya 36 nyuma yo gusura gereza zitandukanye zo muri Guineya. Bamwe mu mfungwa bakaba baratanze ubuhamya bw’ibyababaye ho birimo kubatwika, kubakubita bambaye ubusa, kubaboha n’ibindi.

Umunyamakuru wa Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka