FDLR igiye kongera gushyira intwaro hasi ku bushake

Mbere y’iminsi ine kugira ngo itariki ntarengwa FDLR yahawe ngo ibe yashyize intwaro hasi, uyu mutwe uratangaza ko ko witeguye kuba washyizw intwaro hasi ku bushake.

Ku ikubitiro, biteganyijwe ko abarwanyi bagera kuri ko abarwanyi ba FDLR bashyira intwaro hasi mu gace kitwa Kategu muri Walikale hegeranye na Lubero, kuri iki cyumweru tariki 28/12/2014.

Zimwe mu ntwaro FDLR iheruka gushyira hasi.
Zimwe mu ntwaro FDLR iheruka gushyira hasi.

Umuvugizi wa FDLR, Fils Bazeye, yatangarije amaradiyo yo muri Congo ko Monusco adakwiye kubarasaho kuko abarenga 200 bari bushyire intwaro hasi mu gikorwa kizakomeza.

Abarwanyi ba FDLR bamaze gushyira intwaro hasi ni 163 gusa ariko abo mu miryango yabo bagera kuri 520 bagiye biyegereza nyuma ya taliki 30/5/2014 ubwo FDLR yatangizaga igikorwa cyo gushyira intwaro hasi ku bushake muri Kivu y’amajyaruguru.

Adriaan Verheul, umuyobozi muri Monusco avuga ko muri Kivu y’Amajyaruguru n’iyo hepfo habarirwa abarwanyi ba FDLR ibihumbi bibiri n’abo mu miryango yabo ibihumbi bine.

Mu mpera za 2013 Gen. Maj Rumuri yari yatangaje ko FDLR izashyira intwaro hasi ariko u Rwanda narwo rukemera imishyikirano. Igitekerezo kitacyakiriwe neza n’umuyobozi w’igisirikare cya FDLR, Lt.Gen Mudacumura, wahakanye ko bazashyira intwaro hasi, akavuga ko ahubwo ko bagomba gutaha bafata ubutegetsi.

Mu kuburizamo ibikorwa byo gushyira intwaro hasi, benshi mu barwanyi ba FDLR bambuwe imbunda banyanyagizwa mu bice bitandukanyane muri Kivu y’amajyaruguru, aho zimwe mu ntwaro zashyizwe mu buhisho mu birunga bya Nyiragongo na Nyamuragira.

Gukwirakwiza abarwanyi ba FDLR mu biturage bikazatuma FDLR itaraswaho ngo igire abarwanyi ihomba nubwo igiye ifite abarwanyi mu mayira atandukanye batanga amakuru kuva mu mujyi wa Goma, Nyiragongo, Rutchuru, Masisi, Walikale na Lubero bagafasha FDLR gukora ubucuruzi no kwaka imisoro.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

fdlr mugomba kuyihashya kuko ibyo yasize ikoze murwanda nagahomamunwa pe none irashaka no kubikora mubaturanyi bacu muyindwanye cyane.

mugwaneza yanditse ku itariki ya: 7-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka