FARDC irashinjwa guhatira kujya Kisangani abo muri FDLR bashaka gutaha mu Rwanda

Bamwe mu bahoze ari abarwanyi ba FDLR baravuga ko ingabo za Congo (FARDC) zihatira Abanyarwanda bari mu mutwe wa FDLR bashaka gutahuka mu Rwanda kujya mu nkambi ya Kisangani, aho kugira ngo zikomeze ibikorwa ziyemeje byo guhangana n’uyu mutwe.

Taliki ya 28/1/2015 nibwo ubuyobozi bw’ingabo za Congo bwatangaje ko butangije igikorwa cyo kurwanya inyeshyamba za FDLR zibarizwa muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Uvuye ibumoso Rimenyande, uwimana na Muhashyi n'undi batahanye mu Rwanda.
Uvuye ibumoso Rimenyande, uwimana na Muhashyi n’undi batahanye mu Rwanda.

Gusa bamwe mu barwanyi bataha mu Rwanda bavuga ko batangirwa n’ingabo za Congo iyo batashye mu Rwanda zikabafunga zibahatira kujya mu nkambi Kisangani.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR bafashwe bagafungwa babitangarije Kigali Today, bavuga ko bishobora kuba ari uburyo bwo gushaka kongera umubare w’abajya mu nkambi aho kubareka bagataha mu Rwanda ku bushake.

Sgt. Uwimana Fidel yavuye mu Rwanda ari umusirikare w’ingabo z’u Rwanda FAR ahungira muri Congo aho yitabiriye ibikorwa byo gushinga FDLR.

Avuga ko imaze gucikamo ibice yagiye FDLR/RUD iyobowe na Gen. Maj. Musare, nayo yaje kuvamo ajya mu mutwe wa FPP umutwe ugizwe n’urubyiruko rw’Abanyekongo 90% ariko ukayoborwa n’abasirikare bavuye muri FDLR.

Mu kwezi kwa 1/2015 ubwo yashakaga gutaha mu Rwanda avuye mu bice biyoborwa na FPP, yafashwe n’ingabo za Congo zimusaba ko atataha mu Rwanda kuva yarahavuye ari umusirikare, zimubwira ko ibyiza yajyanwa mu nkamabi ya Kisangani ahajyanwa abarwanyi ba FDLR bashyira intwaro hasi badashaka gutaha mu Rwanda.

Uwimana yatangarije Kigali Today ko yavuye muri FPP kuko yari arambiwe kuba mu mashyamba n’ubuhunzi ashaka gutaha mu gihugu cye, ubwo yasabwaga kujya mu nkambi y’abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi yarabyanze bamufunga ibyumweru bibiri akomeje guhakana babona kumwohereza mu Rwanda.

Sgt. uwimana avuga ko mu myaka ine amaze muri FPP abanyarwanda bayirimo bameze nk’abafashwe bugwate, kuko badashobra gutaha uko babishaka ahubwo babanza gushaka uburyo bwo gutoroka bakaza bafatwa bikaba ibibazo.

Ihuriro rya FPP isanzwe na FPP Isangano-Abajyarugamba

Sgt Uwimana avuga ko umutwe uherutse gushingwa witwa FPP Isangano-Abajyarugamba atawuzi, ariko Capt Mayanga uvugwa nk’umuvugizi wawo asanzwe ari umuvugizi wa FPP avuyemo ariko abandi bayobozi bavugwa muri FPP Isangano-Abajyarugamba akaba atabazi.

Kuba FPP yaba ifite abandi bakorana avuga ko akenshi ari umutwe utunzwe n’abaturage bawuha ibyo kuwutunga uretse ko buri musirikare aba afite aho yiharika kugira ngo abone ibimubeshaho, akavuga ko n’ibikorwa byo gusoresha bakoraga ingabo za Kongo zabibabujije.

Kuva FPP yaba abo ikorana nabo avuga ko atabimenya kuko mu gihe yayibayemo yabonye ibikoresho bya gisirikare babigura n’abasirikare ba Kongo FARDC, ariko akavuga ko hari abazungu baje gusura FPP Ugushyingo 2014 bagirango barebe imikorere yayo akeka ko yaba uburyo bwo guhindura FPP Isangano-Abajyarugamba.

Gukuraho FDLR nibwo buryo bwiza bwo gucyura abanyarwanda baheze mu buhunzi Congo

Abarwanyi ba FDLR basanzwe baba mu nkambi ba Bibwe muri Masisi bavuga ko gukuraho FDLR bwaba uburyo bwiza bwo gucyura bahejejwe mu buhunzi mu mashyamba ya Kongo n’abayobozi ba FDLR.

Rimenyande Tiger yatashye mu Rwanda taliki 18/2/2015 ava mu nkambi ya Bibwe aho yarasanzwe akorana n’abandi barwanyi ba FDLR bayobowe na Col Nyembo Kimenyi Gilbert ubusanzwe amazina ye ni Sébastien Uwimbabazi yari umuyobozi wa batayo garrison 2009 ubu wavuye mu nkambi ya Bibwe ajya Rutshuru asanze abandi barwanyi bari kwisuganya.

Col Nyembo yavutse 1967 ahitwa Murunda Rutsiro, yinjiye mu ishuri rya ESM Kigali 1991 ari mu ishuri rya 33 naho 1994 yari mu kazi Rwamagana ari sous-Lt muri gendarmerie ahunga aciye Zaza Bugesera Gitarama Gisenyi yerekeza Congo.

Sgt Rimenyande avuga ko kuba Col Nyemba na batayo yari ayoboye bari mu nkambi irimo impunzi byari ukubangamira abashaka gutaha mu Rwanda kuko uwashakaga gutaha yashoboraga kugirirwa nabi n’abarwanyi bari barashyizwe mu nkambi.

Inkambi ya Bibwe ihuriwemo n’impunzi z’abanyekongo n’abanyarwanda barenga ibihumbi ibihumbi bafashwa Caritas. Sgt Rimenyande avuga ko nubwo gushishikariza aba gutaha byakoroha bitewe n’abajya kubigisha babahumuriza ko mu Rwanda ari amahoro, ngo abandi banyarwanda basigaranye ikibazo n’abaturanye n’abarwanyi ba FDLR bagiye babatangatanga.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

u RWANDA rwiteguye kwakira mwebwe mwese mushaka kuva mumashyamba ariko ni mushaka kuza murwana muzabona ishyano

MUNYANKINDI Fulgence yanditse ku itariki ya: 25-02-2015  →  Musubize

ibi byavuzwe naba barwanyi amahanga arabizi ariko arabyirengagiza, fdle ifite abantu yafashe bugwate gusa dukomeze dutangaze ibyayo amahanga azavaho ave mu rujijo amenye ukuri

ruzigana yanditse ku itariki ya: 22-02-2015  →  Musubize

ariko mwatashye cyangwa mukabireka mwogashira mwe. ubona ukuntu KAGAME abinginga gutaha nkaho muri imari??? muragaswera!! muveyo cyangwa murorere.. muragapfa...

Bisabo yanditse ku itariki ya: 21-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka