Eto’o yatangije ku mugaragaro isosiyete y’itumanaho ye bwite

Samuel Eto’o Fils, tariki 22/12/2011, mu mujyi wa Douala muri Cameroun, yatangije ku mugaragaro isosiyete ye bwite izajya icuruza itumanaho rya telefono yitwa Set’Mobile.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyo sosiyete inafite izina rishingiye ku mazina ye [Set: Samuel Eto’o], Eto’o yavuze ko izafasha cyane mu iterambere ry’abanya Cameroun cyane cyane urubyiruko.

Supersport dukesha iyi nkuru ivuga ko mu birori byo gutangiza ku mugaragaro iyo sosiyete ifite imari shingiro ya Miliyoni 100 z’ama CFA (amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 120), umuyobozi wayo, Charles Gueret, yavuze ko nta kabuza iyo sosiyete izakomera ndetse ikanagira abafatabuguzi benshi bazaba biganjemo urubyiruko rukunda Samuel Eto’o.

Gueret yavuze ko iyo sosiyete ishobora kuzaba iya mbere muri Cameroun kuko izaba ifite ibiciro byo hasi cyane haba mu guhamagara, kohereza ubutumwa bugufi ndetse no gukoresha interineti.

Set’Mobile ije isanga izindi sosiyete Orange na MTN zisanzwe zarigaruriye isoko muri Cameroun ariko Eto’o avuga ko uburyo akunzwe na serivisi iyo sosiyete izajya itanga, bizatuma yigarurira abafatabuguzi benshi mu gihe gitoya.

Eto’o afunguye ku mugaragaro sosiyete y’itumanaho nyuma y’igihe kitari gito yari amaze ari ambasaderi wa Sosiyete ya Orange.

Uyu ni umwe mu minsinga ikomeye kandi ihenze Samuel Eto’o atangije dore ko anabifitiye ubushobozi bitewe n’amafaranga yinjiza ndetse n’ayo yagiye akorera mu makipe akomeye yanyuzemo nka FC Barcelona na Inter de Milan.

Kugeza ubu Eto’o ni we mukinnyi ukina umupira w’amaguru uhembwa amafaranga menshi ku isi kuko ikipe ya Anzhi Makhachkala yo mu Burusiya akinira imuhemba miliyoni 20 z’ama Euro (amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 15 na miliyoni 779) buri mwaka.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndishimye cyane nicyerekana ko nabakinnyi bafite uruhare runini mu iterambere ,ahubwo se twe nkabanyarwanda bizatugeraho ryari? natwe turayikeneye cyaneeeeeeeeeee!

birori laurent yanditse ku itariki ya: 3-01-2012  →  Musubize

Eto’o se nayizane no mu Rwanda ndabona Tigo itangiye imico mibi yo kuzamura ibiciro.

Manu yanditse ku itariki ya: 26-12-2011  →  Musubize

Turifuza ko top ten z’indirimbo nyarwanda ndetse n’izo hanze y’imbibi.Tutirengagige na sport rusange, bikagaragara nko kuri page ya mbere.

ngabonziza samuel&clever yanditse ku itariki ya: 26-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka