Diamond Platnumz arifuza kubyarana na Zari Hassan umwana wa gatatu

Umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Naseeb Abdul Juma Issack, wamamaye nka Diamond Platnumz, yahishuye ko agikunda Zari Hassan basanzwe bafitanye abana babiri kandi ko yifuza ko babyarana umwana wa gatatu.

Diamond Platnumz yabigarutseho muri filime yitwa Young, Famous and African igice cya 2, yasohotse ku wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023.

Young, Famous and African, ni filime igaragaza ubuzima bw’ibyamamare byo ku mugabane w’Afrurika.

Iyi filime iri kuri Netflix, Diamond Platinumz agaragaramo arimo atereta ndetse agasomana byimbitse n’Umukobwa ukomoka muri Ghana witwa Fantana uyu akaba asanzwe ari n’umuhanzi.

Muri iki gice cya Kabiri cy’iyi filime, Diamond abwira Fantana ko adashobora gukundana na Zuchu, ahubwo ko yabibeshye mu rwego rwo kugira ngo amuzamure.

Ni amagambo atarakiriwe neza na Zuchu, ubwo mubyara wa Diamond Platnumz, witwa Romy Jones usanzwe ari Umuhanzi ndetse akavanga n’imiziki yabazaga kuri Instagram niba Zuchu yabonye igice cya Kabiri filime.

Hari hamaze igihe havugwa inkuru z’urukundo hagati ya Zuchu na Diamond Platnumz ndetse muri Gashyantare uyu mwaka, aba bombi bemeje ko batandukanye.

Ibi byaje gusa nk’ibyemezwa n’uyu muhanzikazi anasiba amafoto yabo bari bafitanye ku mbuga nkoranyambaga ze. Gutandukana kwabo kwavuzweho byinshi, gusa bo bemeza ko bagiye kubana nk’abavandimwe.

Diamond Platnumz usanzwe ufitanye abana babiri yabyaranye na Zari Hassan, yahishuye ko agikunda uyu mugore bamaze igihe baratandukanye ndetse avuga ko yifuza kubyarana na we umwana wa gatatu.

Ikinyamakuru the Citizen, cyatangaje ko Zari na we usanzwe ukina muri iyi filime yahise asubizanya uburakari Diamond Platnumz, ndetse avuga ko natamuvira mu buzima azitabaza inkiko.

Yagize ati: “Uzahora iteka mu buzima bwange kubera abana dufitanye, bitari uko wahawe ikaze. Namaze kugusiba kandi niba utabyemera, reka urukiko ruzabifateho umwanzuro.”

Zari Hassan wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga, mu gice cya mbere cya filime Young, Famous and African yavuze ko uyu mugabo ariwe wamunanije kugeza ubwo batandukanye. Yavuze ko yari abizi ko uyu muhanzi atari uwo kwizerwa gusa akomeza kurenzaho.

Ku wa 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundanye nibwo Zari yanditse kuri Instagram yemeza ko ibye na Diamond byarangiye amushinja kumuca inyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aba Stars ntibashobora kugira ibyishimo nyakuli.Uyu arashaka kubyarana na Zari,Nyamara ntashaka kubana nawe akaramata.Ahubwo ashaka kuryamana n’abandi bakobwa bakili bato.Muzi ukuntu bamwe bajya bamurega ko yabateye inda.Kwishimisha ukora ibyo imana itubuza,ni ukutagira ubwenge nyakuli (wisdom).Kubera ko biba bizakubuza kuba mu bwami bwayo.

gisagara yanditse ku itariki ya: 24-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka