Col.Gaddafi byemejwe ko yapfuye n’umurambo we werekanwe.

Col. Muammar Gaddafi wari umaze imyaka 42 ari Perezida wa Libya, wari uzwi cyane nka prezida warindwaga n’abagore, ndetse akanakunda kwibera mu ihema igihe cyose yasuye amahanga, yanakunze kandi gushyirwa mu majwi n’ amahanga kuba yarashyigikiraga udutsiko tw’ ibyihebe.

Nyuma y’amezi Atari make ahanganye n’abigometse ku butegetsi bwe kuwa 21 Ukwakira 2011 ntiyabashije kwikura mu maboko y’abamurwanyaga bashyigikiwe na NATO. Amashusho y”umurambo wa Gadaffi yafashwe hakoreshejwe telephone igendanwa akaba yagaragaye ku rubuga rwa internet aho yagaragaye yaviriranye mu mutwe. Nkuko byavuzwe na Minisitiri w’Intebe w’akanama ka abari bigometse ku butegesti bwe, Mahmoud Jibril ndetse n’abatangabuhamya ngo Gaddafi yapfuye azize ibikomere byo ku mutwe byatewe n’isasu yarashwe.

umurambo wa Gaddafi wajyanwe I Misrata uvanywe I Sirte aho yaguye ngo ukaba washyizwe mu Musigiti. Jibril akaba atangaza ko uru urupfu rushoje intambara yari imaze amezi agera ku munani muri Libiya ihanganishije Ubutegetsi bwa Gaddafi n’abamwigometseho.

Mahmoud Jibril yahamagariye abanya Libya gushyira hamwe bagasenyera umugozi umwe bafite icyerekezo kimwe, akizeza abaturage ko bitarenze kuri uyu wagatanu bari butangarizwe igihe amatora azakorerwa.

Gadafi ni Muntu ki? Muammar Gaddafi yavutse mu mwaka 1942, avukira mu mugi wa Sirte muri Libiya. Akaba ariwe peresida wari utinze ku butegetsi aho yabugiyeho akoresheje Coup d’Etat, yarashe ubutegetsi mu w’i 1969 afite gusa imyaka 27 ahiritse umwami Idris I. Igitangaje n’uko atigeze yigwizaho amapeti nkuko byakunze kuboneka ku bandi ba nyapolitike ba Gisirikare aho yagumanye ipeti rya Coloneli yafashe nyuma y’umwaka umwe gusa abaye perezida wa Libiya. Akaba azwiho cyane kuba yarakunze guhangana n’ Amerika ndetse n’ uburayi aho Perezida Ronard Reagan yigeze kumwita “Imbwa y’ Insazi” yo mu burasirazuba bwo hagati. Mu 1988 akaba yarashinjwe kuba ku isonga ry’abarashye indege yo mu bwoko bwa Pan Am Passenger airplane muri Scotland ndetse akaba yarafatiwe ibihano n’imiryango mpuzamahanga mu 1990.akaba apfuye atageze ku mushinga we w’Afrika yunze ubumwe aho yahamagariraga abaperezida bagenzi be gushyigikira ishyirwaho rya Africa yunze Ubumwe ifite ingabo zigera kuri miliyoni 3. Ariko bakamutera utwatsi bamubwira ko ahubwo ingufu zashyirwa mu miryango mpuza turere urugero EAC, ECOWAS na SADCA. Mu gihe byari byitezwe ko ashobora kuzasimburwa n’umuhungu we uzwi ku mazina ya Seif al-Islam el-Gaddafi, ubu biravugwa ko nawe yamaze kugotwa n’abivuganye se Gaddafi.

KIGALIToday Team.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka