Burundi: Utubari turungukira mu ibura ry’amashanyarazi

Kubura kw’amashanyarazi mu gihugu cy’u Burundi ni kimwe mu bishimisha kandi bikongerera amafaranga abacuruzi mu tubari n’amaresitora muri icyo gihugu.

Ibi biraterwa n’uko iyo umuriro ubuze, benshi mu bakozi mu nzego z’imirimo ya Leta bakoresha mudasobwa birukankira mu tubari tuba dufite amashanyarazi atangwa na moteri, bagakomerezayo akazi ariko bagasabwa kubanza kugira icyo bagura mu biribwa n’ibinyobwa bihacururizwa.

Umukozi ukorera umuryango mpuzamahanga amaze umwanya yicaye mu kabari, none ahamagaye umwe mu bakobwa bagakoreramo ati “Wamfasha ukambwira password (urufunguzo rw’ibanga) nakoresha ngo mbone interineti?” Mu kumusubiza, undi agize ati “Mwamaze gutuma icyo muri bufatire hano ko interineti tuyiha abakiliya bacu gusa?”

Ibiganiro nk’ibi ubisanga henshi mu tubari tw’i Burundi muri iyi minsi kuko umuriro w’amashanyarazi usigaye ubura cyane. Usanga ameza yo mu tubari n’amaresitora afite moteri zitanga amashanyarazi yuzuyeho za mudasobwa zigendanwa, abakozi baje kuhakorera akazi ari benshi.

Ubwo ni nako ariko abacuruzi bo muri utwo tubari na resitora baba bishimiye kwinjiza agafaranga gatubutse kuko abo bahakorera bagomba kugura ibihacururizwa kugira ngo bemererwe gukoresha umuriro na interineti ibafasha gukora akazi.

Honorine ashinzwe kwakira amafaranga muri restaurant imwe muri Bujumbura. yagize ati “Bigitangira, nibazaga impamvu abantu benshi baza bakamara umwanya munini kuri mudasobwa zabo hano kandi numva bavuga iby’akazi gusa ku matelefoni yabo. Nyuma nibwo twaje kumenya ko baba babuze amashanyarazi aho bakorera.”

Marc ucunga akabari kitwa Havana nawe avuga ko byabanje gutungurana kubona abakiliya benshi baza mu masaha n’iminsi y’akazi. Agira ati “Aba bakiliya biyongereye mu bihe bya vuba kuko mbere twagiraga bake ku minsi y’akazi.”

Bamwe muri aba bakiliya ariko bishyura bironzonga kuko mu by’ukuri bataba bajyanywe no guhaha ibyo mu tubari na restaurant.

Abaducururizamo nabo cyakora babona uko bacuruza kurushaho, ndetse hamwe na hamwe ku biciro byisumbuyeho. Marc ati “Haba ubwo bamwe mu bakorera iwacu birozonga ko ibiciro byazamutse. Nyamara natwe tuba twiriwe ducanye moteri zijyamo lisansi ngo babone uko bakora ibyabo. Dukwiye rero no kugira icyo twongera ku giciro ngo tugaruze ayo mafaranga.”

Hatari Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka