Burundi: Gen. Adolphe Nshimirimana wari umwe mu basirikare b’ibikomerezwa yishwe
Gen Adolphe Nshimirimana wahoze ayobora urwego rw’ubutasi mu Burundi, mu gitondo cy’uyu munsi tariki 2 Kamena 2015 yiciwe mu Kamenge atewe igisasu cyo mu bwoko bwa rocket ubwo yari avuye iwe mu rugo ari mu mudoka.
Mu masaha y’igitondo ubwo imodoka ya Gen Adolphe Nshimirimana yari imaze guterwa igisasu, Will Nyamitwe, Umuvugizi wa Perezidansi y’Uburundi, yanditse kuri twitter ye agira ati “Maze gutakaza umuvandimwe, inkoramutima twasangiye urugamba . Ukuri kubabaje, Gen Nshimirimana Adolphe ntakibarizwa kuri iyi si.”

Gen Nshimirimana ni umwe mu basirikare bakoraga muri Biro Bikuru bya Pierre Nkurunziza, akaba n’umwe mu bigaragaje cyane mu guharanira ko Pierre Nkurunziza yiyamamariza manda ya gatatu agakomeza kuyobora Uburundi.
Muri Gicurasi 2013, ubwo amakuru ya Politiki yari ashyushye bamwe mu Barundi basaba Perezida Nkurunziza kubaha Itegeko Nshinga akarekura ubutegetsi, ibinyamakuru byinshi mu Burundi byanditse ko Gen Adolphe Nshimirimana, yakusanyije urubyiruko rwa CNDD FDD, Ishyaka rya Pierre Nkurunziza ari na ryo riri ku butegetsi, akarubwira ko rugomba gukora ibishoboka byose Perezida Pierre Nkurunziza akaguma ku butegetsi.
We, ubwo icyo gihe ngo yabwiye urwo rubyiruko ruzwi ku izina ry’Imbonerakure ko azakora bishoboka byose kabone n’iyo byaba gupfa ariko Perezida Nkurunziza akaguma ku butegetsi.
K2D
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Bigize imana mubareke bapfe bamenye ko isi idasakaye
Bigize imana mubareke bapfe bamenye ko isi idasakaye
I Burundi nukuri bari mu bibazo bikomeye kandi sinzi uko bizakemuka ariko ntago byoroshye... ahubwo Imana ibafashe
pole burndi gen ni umuntu ukomeye pe mugihugu kupfa kumannya? IMANA imuhe iruhuko rindashira.
ariko wowe wiyise kamo, urumva nta soni ufite? ntukavange amateka yo mu Rwanda n’ay’ikindi gihugu; umuturanyi iyo agize ibyago urishima, wowe se uziko bwira ugeze he?puu senga Imana ikubature kandi umenye ko Imana y’abarundi ari nayo Mana y’abanyarwanda; gira neza wigendere. Time will tell.Burundi mwihangane na famille yahuye n’insanganya yihangane. Uwamwishe yishyizeho umuvumo Imana ihora ihoze. sibyiza kwishimira ibyago by’abandi; kwihana ni byiza.
Uwomusikare Imana Imwakire Mubayo
Ese abarundi babona bakorana ni nterrahamwe. Bakagiraamahoro
Imana imuhe ibiruhuko bidashira burimuntu agirigihe cyokuvuka nlgihe cyogupfa nabarundi bosenští batakaje untwari tubasabiye gukomera nokwihangana
EH,EH,SAWA umurozi n’iwe urira mbere ya nyiri muntu
aha mu Burundi ntibyoroshye