Bukavu na Maniema harabarurwa Abanyarwanda barenga ibihumbi 10
Komisiyo ishinzwe impunzi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yahagaritse ibikorwa byo kubarura impunzi z’Abanyarwanda igejeje ku 10.332 muri Kivu y’Amajyepfo na Maniema.
Gratien Mupenda Binankusu, umuyobozi wa komisiyo ishinzwe impunzi muri Bukavu (CNR), yatangaje ko igikorwa cyo kubarura impunzi z’Abanyarwanda muri Kivu y’amajyapfo na Maniema cyabaye gihagaritswe kikazongera gusubukurwa muri Mata.

Nubwo atatangaje impamvu yahagaritse iki gikorwa, avuga ko bari kwifashisha ikoranabuhanga ry’igikumwe muri iri barura kandi rikazagera ku mpunzi z’Abanyarwanda ubusanzwe zibarirwa mu bihumbi 40.
Ibarura ryo kubarura impunzi z’abanyarwanda muri Congo ryatangiye mu 2015 ariko muri Kivu y’Amajyaruguru ribangamirwa n’ibikorwa by’umutekano muke mu duce turimo Abanyarwanda nka Walikale, Lubero na Rutchuru aho bagiye barinzwe na FDLR yatambamiye iryo barura.
Leta ya Congo yatangiye ibikorwa byo kubarura impunzi z’Abanyarwanda bahahungiye hakoreshejwe ikoranabuhanga kugira ngo hamenyekane umubare nyakuri w’Abanyarwanda bari muri buhunzi muri Congo.
Ohereza igitekerezo
|