Bukavu: Polisi ya Congo yagose urusengero rw’Abanyecongo bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda
Nyuma y’amezi ane Abanyecongo bakoresha ururima rw’Ikinyarwanda batwikiwe urusengero rwabo rwa Methodiste Libre ruherereye i Bukavu , tariki 10/09/2013, polisi yoherejwe kugota ikibanza basengeramo.
Ibi bije igihe abo Banyecongo bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda baribatangiye kubaka aho bazajya basengera, ndore ko urusengero rwabo rwa mbere rwatwitswe ubwo habaga imyigaragabyo yabaye mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, aho iyo myigaragambyo yahigaga abakoresha ururimi rw’ikinyarwanda batuye i Bukavu.

Pasiteri Mukiza Muharaba Athanase, avuga ko impamvu yatumye batwikirwa urusengero ndetse no kubangira ko bubaka urundi rusengero ngo byaba biterwa nuko batinya ko Abanyecongo bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda bagira ingufu nyinshi mu mujyi wa Bukavu bityo bakaba babarwanya.
Ubuyobozi bw’intara ya Kivu ya majyepfo butangaza ko bwohereje polisi gucunga urwo rusengero mu rwego rwo kurinda amakimbirane ashobora kuvuka hagati y’Abanyecongo bakoresha ururimi rw’ikinyarwanda n’abo mu yandi moko atuye i Bukavu.

Umuyobozi wa Methodiste Libre muri Congo na Tanzaniya, Mgr Waelongo, yari yafunguriye abayoboke ba Methotse libre ishamyi ry’i Muhumba aho basengera, ariko yabimye uburenganzira bwo kubaka mu kibanza bari basazwe basengeramo.
Kuva uru rusengero rwatwikwa abo Banyecongo bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda basengera ku muhanda ariko abapfakazi urwo rusengero rufasha mu kwishurira abana amashuli bamaze ibyumweru birenga bitandatu barara hanze batakambira Mgr Waelongo ngo abahe uburenganzira bwo kubaka aho basengera dore ko arirwo rwari rubafatiye runini.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|