Angola ishyigikiye ko FDLR iraswa mu ntangiriro za 2015

Mu gihe hasigaye iminsi 10 ngo igihe ntarengwa cy’amezi atandatu FDLR yahawe ngo ibe yashyize intwaro hasi ku bushake kirangire, abarwanyi 163 gusa nibo bamaze gushyira itwaro hasi akaba aribyo igihugu cya Angola giheraho gishyigikira ko igihe FDLR yahawe nikirangira izaraswa.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’Angola Georges Rebelo Pinto Chikoti muri iki cyumweru aganira na radiyo mpuzamahanga y’abafaranga (RFI) yagaragaje ko FDLR ishobora kuraswaho mu gihe cya vuba kuko igihe yahawe cyo gushyira intwaro hasi kigiye kurangira ntagikozwe.

Hasigaye iminsi ibarirwa ku mitwe y’intoki kugira ngo igihe ntarengwa cy’amezi atandatu FDLR yahawe ngo ibe yashyize intwaro hasi ku bushake kirangire, nyamara kuva taliki ya 31/5/2014 abarwanyi ba FDLR 163 nibo bemeye gushyira intwaro hasi ku bushake berekezwa mu nkambi yitiriwe Lt.Gen Bauma iherereye Kisangani baherekejwe n’abagore 125 hamwe n’abana 399, bose hamwe bakaba 687.

Taliki 02/01/2015 nibwo amezi atandatu FDLR yahawe ngo ishyire intwaro hasi ku bushake azaba arangiye nkuko yari yabisabye mu mpera z’umwaka wa 2013 ivuga ko idashaka kuraswaho akubera impunzi z’abanyarwanda ifite ahubwo igiye gushyira intwaro hasi ku bushake, isaba ko umuryango wa SADC wayifasha kuganira n’u Rwanda rutigeze rubiha agaciro.

Georges Chikoti Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'igihugu cy'Angola.
Georges Chikoti Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cy’Angola.

Georges Chikoti aganira na RFI yatangaje ko biteganyijwe ko taliki ya 2 na 3 Mutarama 2015 hashobora gutegurwa ingabo z’umuryango w’abibumbye n’ingabo za Kongo mu kurwanya FDLR mu gihe hazaba hategurwa inama y’abayobozi b’ibihugu bigize imiryango ya ICGLR na SADC bazahura taliki ya 15/1/2015.

Nkuko byagenze mu kurwanya M23, umutwe wihariye wa Monusco niwo ugomba gufatanya n’ingabo za Kongo mu guhashya FDLR, nyamara ingabo ziwugize zikomoka mu bihugu nka Tanzania n’Afurika y’Epfo kandi umubano w’abyo n’u Rwanda ukaba warajemo agatotsi bikaba bishoboka ko ibi bihugu bishobora gusaba ko ingabo zabyo zitarwanya FDLR.

Tanzaniya yigeze gusaba ko u Rwanda rwagirana imishyikirano na FDLR, ibintu byababaje u Rwanda kuko FDLR igizwe n’abakoze Jenoside yakorewe Abattsi mu Rwanda. Afurika y’Epfo yo icumbikiye bamwe mu batavuga rumwe na Leta barimo Gen Kayumba Nyamwasa.

Gusa Georges Chikoti avuga ko nubwo ibi bihugu bitabishyigikira, umuryango w’abibumbye nutangiza iki gikorwa ntawe ugomba kugisubiza inyuma.

Abarwanyi ba FDLR banze gusyira intwaro hasi ubu bivanze n’abaturage kugira ngo igikorwa cyo kubarasaho nigitangira bazaburirwe irengero, benshi ubu bakaba bakora ibikorwa by’ubucuruzi, ubuhinzi n’ubworozi aho bivanze n’Abanyekongo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Abanyafrika mufite Amaso ntimubona, mufite imitima ntimutekereza, mufite amatwi ntimwunva, mufite amaguru ntimugenda, mufite ubwenge ntimwibaza.
Mbese iyo abazungu bari kwica abanyafrika mwibaza cute ?
Mbese abobazungu iwabo nano baricwa cg bararaswa ?
Mbese mwumvise iyo umuzungu umwe apfuye yishwe hapfa million zingana gute ?

Mbamenere ibanga abazungu bazatura Africa hose nta my black cg umwirabura azongera gutegeka muri Africa my gihe gito kandi Cuba. Kurasa FDLR cg abo bahutu Bose bakabamara nukumenya neza no kureba neza who ubwenge bwabanyafrika bugarukira.
Jewe nzi abazungu kuruta uko biyizi lands nzi nibiri munsi yimitima yabo.

Ndekeye aha.

Thanks for reading

uzabantu florida yanditse ku itariki ya: 13-01-2015  →  Musubize

Nimwimareho niko mwamwe pu .fdrl yabatwayf iki

Irankunda theophil yanditse ku itariki ya: 27-12-2014  →  Musubize

nibayirase arko ntibaraba bakemuye ikibazo burundu

alias yanditse ku itariki ya: 26-12-2014  →  Musubize

umva mbabwire, FDLR itarashwe amahanga yaba yongeye kwerekana ubunebwe cg se kujenjekera ikibazo cy’umutekano. ibi kandi byazabazwa iriya miryango nka sadc na ICGLR kuko ariyo yanze ko bayirasa kare gusa ntarirarenga reka turebe icyo iyi minsi 10 ihatse

dunda yanditse ku itariki ya: 25-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka