Amato 69 y’Abashinwa yabujijwe kuzongera kuroba mu mazi ya Congo

Umujyanama wa Minisitiri y’Uburobyi muri Congo, Dieudonné Kiessiekiaoua, aratangaza ko amato 69 y’amasosiyete atatu y’Abashinwa yabijijwe kuzongera kuroba mu mazi ya Congo guhera tariki 30/12/2011.

Dieudonné Kiessiekiaoua avuga ko ayo mato yahagaritswe gukora uburobyi bw’inganda mu mazi ari ku butaka bwa Congo bitewe no kuba atarubahirije amategeko n’amabwiriza agenga uburobyi muri Congo guhera mu mwaka wa 2000. Aya mato y’amasosiyete ya Lulu, Rong Chang, Huayi Jinri yakoreraga uburobyi mu duce amafi yibarukiramo kandi bitemewe.

Muri Kanama 2011, Kiessiekiaoua yari yavuze ko Congo yabonye uburyo bwo kugenzura amato akorera uburobyi mu mazi y’icyo gihugu hifashishijwe ibyogajuru (satellites). Congo mu minsi ishize ikaba yaranabujije gukora uburobyi hifashishijwe moteri zuka ibyuka mu mazi n’inshundura z’utugozi duto.

Ikigeranyo cya Minisiteri y’Ubrubyi kivuga ko kugirango buri Munyekongo ashobore kurya ibiro 25 by’amafi ku mwaka, Congo igomba kubona nibura toni 100 000 z’amafi. Kiessiekiaoua avuga ko umusaruro w’amafi muri Congo ugenda urushaho kugabanuka kuburyo Congo ihaha amafi mu mahanga. Ishami rya Loni ryita ku buhinzi n’imirire (FAO) rivuga ko Congo ikoresha amafaranga abarirwa muri miliyoni 198 z’ama euros ihaha ibiribwa mu mahanga.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka