Amakuru ingabo za Congo zitanga ku iraswa rya FDLR ahabanye n’ayo abaturage bemeza

Ingabo za Congo (FARDC) ziratangaza ko zatangiye urugamba rwo kugaba ibitero ku birindiro by’inyeshamba za FDLR, biherereye muri Kivu y’Amajyepfo mu gace ka Uvira n’ahandi hitwa Reyo, ariko abaturage bo bakavuga ko hari kuraswa undi mutwe wa FNL.

Ubuyobozi bw’Ingabo za Congo bwatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko ibikorwa byo kurwanya FDLR byatangiye ingabo za Congo zitari kumwe n’ingabo z’Umuryango w’Abimbye zishinzwe kugarura Amahoro muri Congo (MONUSCO) byibasiye ibice biherereye mu misozi ya Ruvuye na Mulindi, kuri uyu wa kabiri tariki 24/2/2015.

Ingabo za Kongo zivuga ko zatangiye ibikorwa byo kurwanya FDLR Uvira.
Ingabo za Kongo zivuga ko zatangiye ibikorwa byo kurwanya FDLR Uvira.

Br Gen Espérant Masudi uyoboye ibikorwa bya Sokola 2 muri Kivu y’amajyepfo yatangaje ko benshi mu barwanyi ba FDLR bahungiye mu mashyamba, nyuma yo kumenya ko ingabo za Congo zatangiye kuboneka ari nyinshi ahitwa Remera kuva kuri uyu wa mbere taliki 23/2/2015.

Gusa abaturage batuye Remera hafi yahavugwa kubera imirwano mu misozi ya Mulindi na Ruvuye, bavuganye na Kigali Today, bavuga ko ahavugiye amasasu hasanzwe abarwanyi ba FNL.

Bemeza ko no mu minsi ishize ariho havuye amasasu ubwo ingabo za Congo zifashijwe na Monusco barasaga ku barwanyi ba FNL.

Bamwe mu basirikare ba Kongo n'intwaro bakoreshwa mu kurwanya imitwe yitwaza intwaro.
Bamwe mu basirikare ba Kongo n’intwaro bakoreshwa mu kurwanya imitwe yitwaza intwaro.

Umwe mubatuye batuye Remera yagize ati “Nibyo koko amasasu twayumishe mu gitondo nka saa tatu ariko ntitwashoboye kumenya niba ari FDLR barasa cyangwa FNL kuko aharashe niho n’ibushize harashwe, dusanzwe tuzi ko hari abarwanyi ba FNL uretse ko imirwano itamaze igihe kinini.”

N’ubwo ingabo za Congo zivuga ko zakoresheje intwaro zikomeye mu mirwano, abaturage batuye mu nkengero ya Uvira bavuga ko batigeze bumva amasasu mu gihe ibushize mu iraswa rya FNL bayumvishe kugera Bukavu.

Bamwe mu baturage batuye Bukavu ahitwa Nyawera bavuganye na Kigali Today bavuga ibikorwa by’intambara ntabyo bigeze bumva, bakavuga ko kuva bwacya nta masasu manini cyangwa amato bumvishe .

Abaturage batuye ahitwa Kamanyora bavuganye na Kigali today nabo bavuga ko nta rusaku rw’amasasu bumvishe, mu gihe ubusanzwe ahavugwa ko habaye intambara iyo yabaye bayumva cyane kuko ari mu misozi mu gihe bo batuye mu kibaya.

Sylidio Sebuharara na Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Arko kongo ibona kudukinisha bidushimisha? ntamwanya dufite wogukina nabo batubwiyeko byabananiye bakaduha uburenganzira tukabyikorera?

alias yanditse ku itariki ya: 26-02-2015  →  Musubize

Kongo birashoboka koyabikoze da kuko niriwembyumva kuri radio nyinshi mpuza mahanga reka dutegereze.

Antilope yanditse ku itariki ya: 24-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka