Afurika ntikennye ariko ihora itegereje inkunga-Minisitiri Busingye

Afurika ifite umutungo kamere uhagije ndetse n’imbaraga z’abayituye byakagombye kubyazwa umusaruro ku buryo itahora itegereje inkunga iva hanze.

Mu nama y’iminsi itatu ibera i Kigali yatangiye kuri uyu wa 28 Ukwakira 2015, ihuje abakuriye Umuryango Nyafurika w’Ubucuruzi (OATUU), amasendika y’abakozi n’abayobozi batandukanye, bibanze ku miyoborere myiza na demokarasi muri Afurika kuko ari byo bizatuma ibibazo bihari bikemuka.

Minisitiri Busingye avuga ko imiyoborere myiza ari yo rufunguzo rw'ubukungu bw'Afurika.
Minisitiri Busingye avuga ko imiyoborere myiza ari yo rufunguzo rw’ubukungu bw’Afurika.

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti "Dukangurire Abanyafurika guhindura Afurika " binyujijwe mu miyoborere myiza na demokarasi.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Jonhston Busingye, yavuze ko imiyoborere myiza ari rwo rufunguzo rw’ubukungu bwa Afurika.

Yagize ati “Ubuyobozi bwiza bwegereye abaturage ni yo mbarutso y’iterambere ry’Abanyafurika kuko bituma buri muntu abyiyumvamo, cyane ko aba yabigizemo uruhare, akaboneraho gutera imbere".

Yakokomeje avuga ko hari ibihugu byari biri inyuma y’iby’Afurika mu bukungu mu mwaka w’1950 none ubu ngo ni byo biyitera inkunga, ni byo bibazwa ikigomba gukorwa. Aha yatanze urugero ku gihugu cya Koreya y’Amajyepfo akurikije ukuntu cyihuse mu iterambere. Ati “Abanyafrika turabura iki?”

Abanyafurika ngo ni bo bagomba kuyikura mu bukene.
Abanyafurika ngo ni bo bagomba kuyikura mu bukene.

Umunyamabanga Mukuru w’iIhyirahamwe Nyafurika ry’Abacuruzi, Arezki Mezhoud, yavuze ko bibabaje kuba Afrika ari yo igihabwa inkunga nyinshi ku isi.

Mezhoud ati "Ntibyumvikana ukuntu mu bihugu 42 bihabwa infashanyo ihoraho n’Umuryango w’Abibumbye, 35 ari iby’Afurika kandi ari yo ifite ubukungu bwinshi ariko buryamye.

Akomeza avuga ko nubwo abayobozi b’Afurika bakoresha imbaraga nyinshi ngo bayiteze imbere, kugeza ubu ngo nta kintu kigaragara igeraho kuko ikizitiwe n’ubukene, ihohoterwa, intambara, ubuhunzi, indwara zitandukanye na ruswa, bikaba ari byo bituma ihora igenerwa inkunga.

Yongeraho ko iyi nama igamije gukangurira Abanyafurika guhaguruka bagashyira imbaraga hamwe, bakava mu magambo bagashyira ibikorwa imbere, ngo nta kizabuza Afurika kwigobotora ubukene.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko twajya tureka kwihagararaho mwareka bakaduha kurutugu rutakuze ngorusumbe ijosi mubona mugenda muriza v8mukagirango abandintibabaye mukomeze mutwocishe inzara ngo mtimushaka inkunga

mimi yanditse ku itariki ya: 23-11-2015  →  Musubize

Minister arasetsa!niyicecekere batwifashirize!ubukungu buba mumutwe.Abafika turacyari inyuma mumyumvire,ntagihe rero tutazasigara inyuma.Umuntu ukunda igihugu na afrika nijye jyenyine gusa!mfite umuti w’afrika,munshake nywuyivugutire,naho uko mbona abandi bayikunda kunyungu zabo!Imfashanyo murazangira iki ntaho murigeza!Abana bacu inzara irabatsemba hari toni na toni ziborera mu mastoke cg zigasubirayo!Abashomeri ni benshi,abatazi gusoma no kwandika baruzuye,none ngo iki?mwivugire!Ese mwagiye mwigira kuba perezida nka kadafi,Mandela,Museveni n’abandi!namwe mwize!

kayijuka yanditse ku itariki ya: 16-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka