Abavandimwe ba Perezida Kabila batorewe kuba abadepite
Abavandimwe babiri ba Perezida Kabila batorewe kwinjira mu nteko ishinga amategeko mu matora y’intumwa za rubanda yabaye kuwa 28/11/2011 mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Jaynet Kabila Kyungu, impanga ya Perezida Kabila wiyamamaje nk’umukandida wigenga mu karere ka Karemi, mu Ntara ya Katanga yegukanye intsinzi ku majwi asaga ibihumbi 35 ku bantu bari bemerewe gutora basaga ibihumbi 150.
Igihe cyo kwinjira mu rushanwa cyo guhatanira umwanya mu nteko, bivugwa ko Perezida Joseph Kabila atari ashyigikiye ukwiyamamaza kwa Jaynet Kabila kuko mu gihe yari gutsindwa ngo byari kumugora kubyakira.
Uwo mushiki wa Kabila ukiri umukobwa wize itumanaho i Nairobi mu gihugu cya Kenya ayobora ikigega cyitiriwe se umubyara Kabila ndetse yashinze sosiyete Digital Congo ifite televisiyo, radiyo n’urubuga rwa interineti.
Abantu bazi neza Jaynet Kabila, bavuga ko ari umuntu urangwa n’ibanga, ubushake na gahunda mu byo akora byose.
Undi muvandimwe wa Perezida Joseph Kabila winjiye mu nteko ku itike y’ishyaka riri ku butegetsi (PPRD) ni Zoe Kabila Mwanza Mbala. Uwo mugabo w’imyaka 33 y’amavuko yatorewe mu karere ka Manono mu Ntara ya Katanga ku majwi ibihumbi 16 ku bantu ibihumbi hafi 200.

Zoe Kabila ni umushoramari ukomeye muri siporo ufite ikipe ya Shark XI FC, akanakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Abakurikirana politiki ya Kongo bavuga ko Zoe afite inyota yo kuzayobora intara ya Katanga igihe Moise Katumbi azaba akuyemo akarenge.
Muri ayo matora y’abadepite yo ku wa 28 Ugushyingo 2011 ishyaka rya Kabila ryegukanye imyanya 341 mu myanya 500 y’inteko ishinga amategeko, ishyaka rya Etienne Tshekedi ribona imyanya 42, ishyaka MLC rya Jean Pierre Bemba ryegukana imyanya 22 naho ishyaka UNC rya Vital Kamerhe ritsindira imyanya 16.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|