Abasirikare batanu ba RDF barashwe na mugenzi wabo bajyanywe kuvurirwa i Bugande
Batanu mu basirikare umunani b’Ingabo z’u Rwanda bakomeretse barashwe na mugenzi wabo ubwo bari mu butumwa bw’Amahoro muri Centrafrica (MINUSCA), bajyanywe muri Uganda kugira ngo barusheho kwitabwaho n’abaganga.
Kuri iki cyumweru tariki 9 Kanama 2015, nibwo bagejejwe muri Uganda kugira ngo bakurikiranwe n’abaganga, nk’uko itangazo umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yashyize ahagaragara ribivuga.

Yagize ati “Mu basirikare umunani bari mu butumwa bw’amahoro bakomeretse, batanu uyu munsi bajyanwe mu Bitaro bya Nakasero mu Mujyi wa Kampala-Uganda, Ibitaro by’Umuryango w’Abibumbye biri ku rwego rwa gatatu kugira ngo barusheho kuvurwa.
Batatu batakomeretse bikomeye bakomeje kuvurirwa mu Bitaro bya MINUSCA biri mu Mujyi wa Bangui.”
Itangazo rya RDF rikomeza rivuga ko abo basirikare bakomeretse tariki 8 Kanama 2015, ubwo umwe mu basirikare b’u Rwanda yamishije urusasu kuri bagenzi be bari kumwe bane bahita bitaba Imana abandi umunani bagakomereka.
Ingabo z’u Rwanda mu kwitabara no gukiza abandi basirikare zahanganye na nyir’ugukora ibara na we ahasiga ubuzima. Nubwo ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda budatangaza amazina yabo ariko bwatanze ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango yabo.
Umuvugizi w’Ingabo z’Igihugu ashimangira ko ari bwo bwa mbere igikorwa nk’icyo kigayitse kibaye mu Ngabo z’u Rwanda. Iperereza kugeza ubu rigaragaza ko icyatumye akora icyo gikorwa cya kinyamaswa ari iterabwoba.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
NIBYO SAWA
Abanyarwanda c nabo bafitanye urwango rugeze aho ubwo c yabikoreye iki k nta ntambara baribarimo?
Izongabozihanganekukobibaho.Ark Seyabikoze Abishaka?