Abarwanyi batatu ba FDLR bahitanwe na FARDC

Abarwanyi batatu bo mu mutwe wa FDLR bishwe n’ingabo za Kongo-Kinshasa (FARDC) tariki 02/12/2013 mu gace ka Kabulo ahitwa Kalemie kubera ko ibitero byagabwaga na FDLR igasahura abaturage.

Umuvugizi wa brigade ya 61 ikorera muri ako gace yatangarije Radio Okapi dukesha iyi nkuru ko inyeshyamba za FDLR zari zimaze iminsi zibuza umutekano abaturage aho zitwikiraga ijoro zikabasahura ibyo kurya.

Ngo bafashe umwanzuro wo kubagabaho igitero cyahitanye aba-FDLR batatu, undi wa kane ukomoka mu Burundi akaba arwana mu mutwe wa Yakutumba arakomereka mu majigo.

Mu minsi mike ishize, FDLR yatwaye imodoka ebyiri n’ibindi bintu byinshi mu gace ka Kabulo, nk’uko umuvugizi w’ingabo abivuga, ngo bazakomeza guhashya imitwe nk’iyo ihungabanya abaturage.

Ibi bibaye nyuma yo gutsinda umutwe wa M23 wari ufite igice kinini cy’Uburasizuba bwa Kivu ariko gahunda yo guhashya indi mitwe nka FDLR n’indi ikigaragara ishobora kutagerwaho mu gihe cya vuba.

Ubwo umukuru w’igihugu cya Kongo, Joseph Kabila yari mu ruzinduko mu Ntara ya Kivu, yasabye imitwe yitwara gisirikare kurambika intwaro hasi ku bushake bitaba ibyo igahigwa bukware.

Gutsindwa kwa M23 byaciriye amarenga imwe mu mitwe y’inyeshyamba by’uko ishyamba atari ryeru ihita igaragaraza ubushake bwo kurambika intwaro ariko gahunda yo kubasubiza mu buzima busanzwe isa nidahari.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka