Abanyarwanda ntibamenya amakuru ku itangwa ry’inguzanyo mu kigo FAGACE

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ihangayikishijwe n’uko Abanyarwanda batamenya amakuru ahagije ku mitangire n’imikorere y’inguzanyo mu Kigo FAGACE (Fonds Africain de Garantie et de Coopération Économique) u Rwanda rubereye umunyamuryango kuva cyashingirwa i Kigali mu myaka 37 ishize.

Iki kigega nticyafashije ibihugu byose byagishyizeho ku buryo bungana ariko u Rwanda rwatanze icyifuzo ko imikorere yahinduka, nk’uko byatangajwe na Minisitiri Francois Kanimba ubwo inama y’iki kigo yateraniraga i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 21/5/2014.

Yagize ati “Mu Rwanda iki kigo cyashoboye gufasha imishinga irindwi muri yo ine yahawe ubufasha mu byerekeye ingwate, itatu ihabwa ibyo gufata igice kimwe cy’inyungu zisabwa n’amabanki.

Mu by’ukuri ntago ari myinshi mu myaka 37 iki kigo cyakagombye kuba cyarakoze byinshi, ariko kuba gikorera muri Benin usanga akenshi n’abikorera bakorera mu Rwanda n’amakuru yacyo, uko gikora kubigeraho biruhanyije, niyo mpamvu tubasaba ko bazafungura ishami ryabo hano i Kigali.”

Minsitiri Kanimba atangaza ko u Rwanda nta nyungu rwagiriye mu kigo mpuzamahanga cy'imari FAGACE ariko yasabye ko mu Rwanda hazanwa ishami.
Minsitiri Kanimba atangaza ko u Rwanda nta nyungu rwagiriye mu kigo mpuzamahanga cy’imari FAGACE ariko yasabye ko mu Rwanda hazanwa ishami.

Ibihugu nka Cameroun, Burkina Faso, bituranye na Benin kandi binafitemo abakozi, byashoboye kukibyaza umusaruro, aho kugeza ubu nka Cote d’Ivoire imaze gukoresha 30% by’amafaranga ari muri FAGACE.

Henri-Marie J. Dondra, umuyobozi wa FAGACE yahakanye ko mu gutanga amafaranga baba bagendera ku bihugu bifite abakozi bakora muri iki kigo cyangwa ko badatanga amakuru ahagije, ariko yemera ko ibihugu bihabwa amafaranga hakurikijwe ubukungu bwabyo.

Ati “Igihugu gihabwa umwanya bitewe n’ubukungu bwacyo nko ku gihugu cy’u Rwanda bigisaba kuba gifite ubukungu bukora cyane kugira ngo kigere ku murongo umwe na Cote d’Ivoire. Cote d’Ivoire ni igihugu cyagize ubukungu bukize kuva kera niyo mpamvu cyabyungukiyemo.

Ikindi u Rwanda nabyo turabizi ko rwitaruyeho gato ya Benin niyo mpamvu duteganya kuzana ibiro hano kugira ngo abashaka gukenera iki kigega ntibibagore, nk’uko Minisitiri yabidusabye.”

Biteganyijwe ko ibiro iki kigega kizafungura i Kigali bizanafasha mu kwakira abandi ba rwiyemezamirimo baturutse muri Afurika y’Iburasirazuba. Iyi nama ngaruka mwaka izigira hamwe n’uko imikorere y’iki kigega yanozwa n’uko ingengo y’imari yakongerwa.

Kugira ngo umuntu wikorera ahabwe inguzanyo mu kigo FAGACE ni uko agomba gushyigikirwa n’igihugu cye ko afite umushinga ufitiye inyungu igihugu.

Iki kigo FAGACE cyashinzwe n’ibihugu bivuga Igifaransa byari bihuriye mu muryango w’ubukungu wa OCAM, amasezerano yo kugishinga yashinyiwe i Kigali mu 1977. Wagiyeho ugira ngo ufashe ba rwiyemezamirimo cyane cyane abikorera mu kubishingira kugera ku nguzanyo no kubafasha kwishyura igice cy’inguzanyo bafata mu mabanki.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka