Abanyamurenge bakomeje kurega Agatho Rwasa kwica benewabo mu Gatumba
Abanyamurenge bari mu Rwanda ndetse no mu Burundi bakomeje kurega Agatho Rwasa washinze ishyaka FNL PALIPEHUTU ryo mu gihugu cy’u Burundi ko aribo bishe Abanyamurenge bari barahungiye i Gatumba muri iki gihugu gihana imbibi n’u Rwanda.
Kuri uyu wa 22/08/2013, Abanyamurenge bari mu gihugu cy’Uburundi bashyikirije ikirego cyabo ubushinjacyaha bukuru b’iki gihugu bavuga ko Rwasa ariwe wishe benewabo bari bahungiye muri iki gihugu ku itariki ya 13/08/2004.
Aba Banyamurenge bari mu Burundi basaba Leta ko yagira icyo ikora kugirango uyu mugabo afatwe maze aryozwe ibyaha we n’ishyaka rye babakoreye. Bakaba batangaza ko bibabaje kuba n’umuryango mpuzamahanga ntacyo uri gukora ngo aba Banyamurenge bagera ku 161 bahabwe ubutabera kandi baratanze ikirego cyabo ishuro irenze imwe.

Abo mu Rwanda nabo hari hashize iminsi basabye ko abakoze ubu bwicanyi baburyozwa cyane ko banemeza ko uyu mutwe wa FNL waba wariyemereye ku bitangazamakuru mpuzamahanga ko ariwo wishe aba bantu. Uwo bavuga wabyemeye ngo ni uwitwa Pasteur Habimana ukorana na Rwasa muri uyu mutwe.
Dieudonné Mikuba ni umwe mu banyamurenge bo mu Rwanda aherutse gutangaza ko ikibababaza cyane ari uko abakoze ubu bwicanyi bakomeje kubaho bataryozwa ibyo bakoze.
Mikuba yagize ati: “twasabye Leta ya Kongo ndetse tunandikira umuryango mpuzamahanga [ONU] ngo ifate aba bicanyi ariko nta cyakozwe kandi ikibabaje ni uko babyiyemereye ko bishe abacu.”

Yakomeje avuga ko nubwo isi itari kumva ikibazo cyabo ngo ntibazahwema kuvuga ikibazo cyabo kugirango ababahemukiye bafatwe ndetse n’isi yose izagereho yumve ikibazo cyabo.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|