Abanyafurika ni twe tuzatabara uyu mugabane mbere y’abandi bose - Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko Abanyafurika ubwabo ari bo bagomba gufata iya mbere bagateza imbere Afurika, kuko nta wundi muyobozi wo ku Isi uwo ari we wese, watabara umugabane wa Afurika.
Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2026, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama y’iminsi ibiri ihuza u Bufaransa na Afurika yiswe Africa Forward Summit, yaberaga i Nairobi muri Kenya, akaba yari mu kiganiro cyavugaga ku iterambere ry’inganda zitangiza ikirere ndetse no ku ngufu.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanyafurika ari bo mbere na mbere bakwiye kwiyemeza gufata inshingano ku hazaza h’umugabane wabo.
Yagize ati "Twe nk’Abanyafurika, tugomba kubanza gufata inshingano mbere y’uwo ari we wese. Nta muyobozi n’umwe ku Isi, kabone n’iyo yaba ayobora Igihugu gikomeye gute, uzaza gutabara umugabane wacu."
Yakomeje avuga ko uyu mugabane wagiye wemererwa byinshi bitanga icyizere, ariko ngo nta gifatika cyagezweho.
Ibi Perezida Kagame yavuze, yabihuriyeho n’Umukuru w’igihugu cya Kenya, William Ruto, ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyasozaga iyi nama, aho yavuze ko Abanyafurika hari byinshi bakwikorera, bityo ko batagomba gutegereza ubufasha bw’ab’ahandi.
Ati “Kuki tugomba kujya gushaka abandi ngo baduhe amafaranga yo gukora imishinga yacu, dufite amafaranga muri Afurika, dufite amamiliyari y’Amadolari abitse mu bigo by’ubwishingizi, muri za pansiyo, ariko ntidukoresha ayo mafanga ngo twiteze imbere ubwacu. Ntabwo rero tuzemera kongera gukoreshwa kuko tuzi icyo tugomba gukora. Ntitugomba rero gutegereza abatugirira impuhwe, mu gihe twakwikorera ubwacu”.
Yunzemo ati “Abikorera bacu kuri uyu mugabane, bagombye mbere na mbere gushora imari yabo muri Afurika mbere y’uko tujya gushaka abaturuka ahandi ngo bazane imari yabo. Ndibaza nti niba abikorera bacu batishimira gushora imari yabo kuri uyu mugabane, kuki ab’ahandi babyishimira? Abanyafurika ni twe tugomba kwigira, indi nkunga yaza ivuye kwa Macron cyangwa ku bandi, ikaza ari inyongera. Ntabwo tuzongera kwemera kuba abagaragu b’umuntu uwo ari we wese, tugomba kwimenyera ibyacu”.
Aha Ruto yari yateruye avuga ko Afurika ifite amateka y’ibihe bibi by’ubukoloni n’uburetwa, ariko ko ubu ifite ibihugu 54 bifite ubwigenge, byibumbiye muri African Union, akizeza Abanyafurika ko ibyo bitazongera kubaho ukundi.
Ati “Ndabizeza ko bitazongera, twe abayobozi bo kuri uyu mugabane, ni twe tugomba kwimenyera ahazaza hawo. Ni yo mpamvu inama nk’iyi yabereye i Nairobi, kuko ubu tuganira n’abafatanyabikorwa bacu, ubu ni ubufatanye burimo uburinganire, ubufatanye burimo inyungu zihuriweho. Nta mpuhwe dusaba kugirirwa, dufite inshingano zacu nk’uko n’abandi bafite izabo”.
Inama ya Africa Forward Summit yitabiriwe n’abantu barenga 4,000 barimo Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma barenga 25, abashoramari batandukanye ndetse n’abahanga ibishya, bakaba baraganiriye ku iterambere ry’umugabane wa Afurika, ubufatanye mu by’ubukungu ndetse n’icyerekezo cy’ahazaza hawo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|