Abakuru b’ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru biyemeje kwihutisha imishinga
Mu nama ya 13 y’Ishyirwa mu bikorwa ry’Imishinga y’Umuhora wa Ruguru yateraniye i Kampala muri Uganda, kuri uyu wa 23 Mata 2016, abakuru b’ibihugu bigize uyu muhora biyemeje kwihutisha imishinga yawo.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, bitabiriye iyi nama yayobowe na Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni. Iyi nama ikaba yabanjirijwe n’iy’abaminisitiri n’abandi bayobozi bakuru bo mu bihugu by’Akarere gahurira kuri uyu muhora.

Iyi nama yasuzumiye hamwe igipimo cy’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yaganiriweho mu Ukuboza k’umwaka ushize wa 2015 mu nama iheruka yateraniye i Kigali.
Iyo mishanga irimo ijyanye no kongera ingufu, ibikorwa remezo, kwihutisha ikoranabuhanga n’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.

Abakuru b’ibihugu bishimiye intambwe yatewe mu kwihuza kw’ibihugu ariko basaba ko hashyirwa imbaraga mu kwihutisha imyanzuro kugira ngo yubahirizwe mu gihe cyagenwe, mbere y’inama itaha izateranira i Nairobi muri Kenya.
Perezida Kagame yashimiye Perezida Museveni ku rugwiro yakiranye abakuru b’ibihugu ndetse n’abaminisitiri bo mu bihugu bigize aka karere ku kazi gakomeye bakora, ariko asaba ko ibikorwa byihutishwa.

Perezida Kagame yavuze ko hamaze guterwa intambwe mu mishinga y’ingirakamaro, agaragaza ko hakenewe imbaraga zihutisha imishinga ikomeye y’uyu muhora.
Yagize ati “Tugomba gukomeza gukora ibyihutirwa muri iyi mishinga ku mwanya wa mbere, kugira ngo tugere ku ntego twihaye.”

Abandi bayobozi bitabiriye iyi nama barimo Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Ethiopia, Debretsion Gebremichael, Umujyanama mu by’Ubukungu wa Perezida wa Sudani y’Epfo, Aggrey Tisa Sabuni na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Augustine Mahiga.
Kuri aba, hiyongeraho Umuyobozi ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere na Mpuzamahanga muri EAC, Jean Bosco Barege, Ambasaderi w’u Burundi na Jean Pierre Massala, Ushinzwe Ibikorwa bya Ambasade ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Uganda ndetse n’abahagarariye abikorera.
Abitabiriye iyi nama ku Muhora wa Ruguru biyemeje gufasha urwego rw’abikorera kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yose ihuza ibi bihugu, irimo guteza imbere urwego rw’imari no koroshya ubucuruzi.

Umuhora wa Ruguru ni umuyoboro w’ubwikorezi uhuza ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bidakora ku nyanjya, ari byo u Rwanda, Uganda, u Burundi na Sudani y’Epfo, ukabihuza n’icyambu cya Mombasa muri Kenya.
Uyu muhora kandi ufasha Amajyaruguru ya Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Ethiopia.
Andi mafoto:





Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi nama ni ingirakamaro.Buri gihugu mu bihuriye kuri uyu muhora nigiharanira kuba icya mbere mu kurangiza ibyo gisabwa,imyanzuro ibi bihugu byihaye bizayigeraho vuba.
Iyo mishinga nibayihutishe ningirakamaro