Umujyi wa Kigali washyizeho gahunda y’amarushanwa anyuze mu mihigo kuva ku rwego rw’isibo kugeza ku rwego rw’Umurenge mu turere twose tw’uwo mujyi, umurenge uzatsinda ukazahabwa ibihembo birimo n’imodoka.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rurihanangiriza abagabo n’abasore basambanya abana kuko usibye kuba bangiza ubuzima bwabo banateganyirijwe ibihano bikarishye, birimo no gufungwa burundu igihe uwasambanyije umwana yanamuteye uburwayi budakira.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko ikibazo cy’umubano w’u Rwanda na Uganda kitoroshye, kizakemurwa na Uganda ubwayo kuko ikibazo kibaye cyose kigerekwa ku Rwanda.
Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, yongeye guhakana yivuye inyuma iby’abavuga ko u Rwanda rwaba rukoresha ikoranabuhanga rya Pegasus mu kuneka no kumviriza amakuru y’ibindi bihugu.
Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, aratangaza ko kubaka uruganda rukora inkingo mu Rwanda bigamije mbere na mbere kwihaza mu byo u Rwanda rutumiza mu mahanga, no gukemura ikibazo cy’ibura ry’inikingo zirimo n’iza Covid-19.
Ku wa Gatandatu tariki ya 04 Nzeli 2021, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugendabari mu Murenge wa Mukarange, Dukuzumuremyi Martin, umuturage yamusanze mu biro aramukubita, amuciraho ishati, amena telefone ye ndetse yangiza urugi n’ameza by’ibiro.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abagabo babiri bo mu Karere ka Bugesera barimo n’umukuru w’umudugudu, bakaba bakekwaho gukorera urugomo Umuyobozi w’ako karere, Richard Mutabazi, aho bivugwa ko bamukubise.
Lt Col Innocent Munyengango yashyizwe ku ipeti rya Colonel, ahabwa n’inshingano zo kuyobora urwego rwa gatanu rwa gisirikare ruzwi nka ‘J5’ rushinzwe igenamigambi, Lt Col Claver Karara na we yahawe ipeti rya Colonel.
Ku wa Gatanu tariki ya 03 Nzeli 2021, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasoje itorero ry’abarinzi by’ibyambu 402 ndetse bahita batangira akazi, abasaba gukumira abambukiranya imipaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuko binjiza ibiyobyabwenge ndetse na magendu.
Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (TIR), ku bufatanye n’Urugaga rw’Abenjenyeri mu Rwanda, wagaragaje ruswa yatanzwe mu masoko ya Leta, isaga miliyari 14.2 z’Amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’amezi 12.
Ku wa Gatanu tariki ya 3 Nzeri 2021, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 40 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha, berekaniwe ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Rwezamenyo, bose bafashwe barengeje igipimo cya 0.8 cya Alukolo ariko bo bakavuga ko bari banyoye gakeya cyane, bagasabwa kudasomaho (…)
Abatuye mu Midugudu ya Ryarumenangiga, Kigina, Umunazi n’Ubuseruka mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara, barinubira kuba hari umushoramari mu by’ubworozi uboneshereza, ku buryo nta cyo kurya bafite mu mirima.
Ku ya 3 Nzeli 2021, umushinga ACHIEVE/DREAMS wamurikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro ibikorwa bigamije iterambere ry’abakobwa, ahanini babyariye iwabo ndetse n’abagore, bose hamwe bagera ku 14,455, abagenerwabikorwa bakemeza ko batakigira isoni zo kugura agakingirizo kuko bamenye akamaro kako nyuma yo guhugurwa n’uwo (…)
Uruganda Rutsiro Honey Ltd ruherereye mu Karere ka Rutsiro rwamuritse ubuki bw’umwimerere rukora, ndetse runatangaza ko rugiye gushyira ku isoko divayi z’amoko ane (4) bitarenze uyu mwaka, rugashishikariza Abanyarwanda n’abanyamahanga kwitabira ibyo rukora kuko byujuje ubuziranenge.
Umudugudu wa Kagera, Akagari ka Kagitumba mu Murenge wa Matimba, wahinduriwe izina witwa ‘No way’ (Nta nzira) kubera kutarangwamo icyaha, maze umuyobozi wawo ahabwa inka y’ishimwe.
Akarere ka Burera ku bufatanye na LODA, kashyikirije urubyiruko 190 ruturuka mu miryango yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe ibikoresho binyuranye by’ubudozi, gusudira, ububaji n’ibindi.
Miss Rwanda 2021, Ingabire Grace, afatanyije n’Ikigo ’Africa Improved Food’, boroje ingurube abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Rwamagana, mu rwego rwo kuzirikana umuhate bakorana akazi kabo, igikorwa cyabaye ku ya 2 Nzeri 2021.
Abaturage bo mu mirenge ya Rongi na Nyabinoni mu Karere ka Muhanga, baravuga ko hari igihe bahuraga n’ibibazo birimo n’ihohoterwa ntibagane inzego z’Ubugenzacyaha ngo batange ibirego, kubera ko ibiro byazo biri kure.
Abakorera umurimo w’ubumotari mu Murenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye kimwe n’abahanyuza ibindi binyabiziga, bifuza ko ikiraro kiri ku mugezi wa Mwogo hagati y’Akagari ka Kamwambi n’aka Gatwaro cyasanwa kuko ngo kibatoborera amapine.
Inama y’Abaminisitiri yabaye ku itariki ya 1 Nzeri 2021 iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje ko amatora y’inzego z’ibanze yakorwa, akazatorwamo abayobozi bagera ku bihumbi 10 nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi.
Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi abagore babiri harimo ukorera ubucuruzi muri Kigali, bakaba bakurikiranyweho gucuruza amavuta ya mukorogo.
Mu Karere ka Kirehe bagiye gutangira kwifashishwa ikoranabuhanga rya telefone igendanwa mu kubitsa, kwaka inguzanyo no kugabana imisanzu, hagamijwe gukemura amakimbirane n’uburiganya bwagaragaraga muri amwe mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Dancille Nyirarugero, arizeza abaturage bo mu Karere ka Musanze, ko bagiye kurushaho gukaza ingamba zo gukumira no guhana abantu bonesha imyaka yabo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 02 Nzeri 2021, nibwo hasakaye inkuru y’akababaro ko umuraperi Joshua Tuyishime uzwi nka Jay Polly yitabye Imana aguye mu bitaro bya Muhima.
Mu ijoro ryo ku itariki 31 Kanama 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Huye yafashe itsinda ry’abantu barindwi bakekwaho ubufatanye mu kwiba sima yubakishwa umuhanda Huye-Kibeho. Bafatiwe mu Karere ka Huye mu Murenge wa Huye, Akagari ka Muyogoro, Umudugudu wa Nyarwamba.
Ikigo cy’ishoramari (BK Group) gihuza Banki ya Kigali, BK Capital, BK General Insurance hamwe na BK Tech House, cyatangaje ko cyungutse amafaranga y’u Rwanda miliyari 22 na miliyoni 800 mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2021.
Imirenge 10 yo mu turere twa Huye, Kayonza, Ruhango na Gatsibo yari ikiri muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera kugaragaramo abandura benshi COVID-19 yakuwemo.
Amakuru mashya agera kuri Kigali Today aravuga ko umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye ku mazina ya Jay Polly yaba yazize ibiyobyabwenge abafunzwe banywera muri gereza mu buryo butemewe.
Umuhanzi Tuyishime Joshua wamamaye nka Jay Polly biravugwa ko yitabye Imana mu ijoro ryakeye azize uburwayi.