Guverineri w’Intara y’Amajyepho, Kayitesi Alice, aratangaza ko umuhanda Rugobagoba- Mukunguri, wari waratawe na rwiyemezamirimo ugiye gusubukura imirimo, nyuma y’uko imanza n’uwo wawukoraga akaza kuwuta zirangiye.
Polisi y’u Rwanda yatabaye uruhinja rwatawe na nyina mu musarani, ibasha kurukuramo rukiri ruzima, uwo mubyeyi gito wahise atoroka akaba arimo gushakishwa.
Abaturage b’Utugari twa Nyamugali na Rubona mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, barahamya ko ubuhahirane hagati yabo ndetse n’abatuye muri tumwe mu tugari byegeranye, two mu Karere ka Rulindo, bugiye kurushaho kunoga no kuborohera, babikesha ikiraro cya Cyabami, cyo mu kirere bubakiwe.
Inama y’Abaperezida ba Komisiyo zigize Sena y’u Rwanda yateranye ku wa Gatanu tariki ya 16 Nzeri 2022, yashimiye Guverinoma kuba irimo gutuza neza abavuye muri Kangondo na Kibiraro, isaba ko iyo gahunda yakomeza.
Grace Umugwaneza na Wenceslas Rutagarama bo mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi w’Akarere ka Gasabo, barushije bagenzi babo amajwi mu matora y’Abunzi bitewe n’uko bita ku buzima bw’abaturanyi babo.
Hari abanenga Kiliziya ndetse n’amadini gusezeranya abagore n’abagabo kuzabana akaramata, banabinenga kutemera gatanya, ariko byo bikavuga ko bibiterwa n’uko gutandukana kw’abashakanye bisenya umuryango bikanagira ingaruka ku bana.
Abageze mu zabukuru basaga 200 bo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, bavuga ko bamaze imyaka isaga itatu bari mu gihirahiro kubera amafaranga yabo bagiye bakusanya mu bihe bitandukanye, bakababazwa n’uko nyuma yaje kuburirwa irengero.
Madame Jeannette Kagame mu kiganiro yatanze ku mugoroba wa tariki 15 Nzeri 2022, aho ari mu ruzinduko muri Suède, yagaragaje ubudaheranwa Abanyarwanda bagize, bikababera umusingi mu kwiyubaka nyuma y’icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo, ryatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Itangazo risohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022 riturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Bwana Didier Shema Maboko ahagaritswe mu nshingano ze. Didier Shema Maboko yari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo kuva mu kwezi k’ Ugushyingo umwaka wa 2019.
Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, mu biro bye yakiriye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, H.E Antoine Anfré, ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo ku kimihurura.
Ubuyobzi bw’Intara y’Iburengerazuba bwongeye gusaba abaturage baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Congo, kwirinda kunyura inzira zitemewe bambukirana umupaka, kuko bashobora kuzihuriramo n’ibibazo harimo no kubura ubuzima.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwashyizeho igihembo cy’ikimasa kizahabwa abazesa umuhigo wa Mituweli, icyo kimasa kikaba cyarariwe n’abaturage b’Umurenge wa Mpanga tariki 13 Nzeri 2022 kuko besheje uyu muhigo ku kigero cya 92.48%.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) hamwe n’Ikigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), byatangaje impamvu y’itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko, bivuga ko guhenda kwabyo biterwa n’uko nta bihari, ariko ko ibyahinzwe nibyera ibiciro bizagabanuka.
Perezida Kagame yashimiye Senateri Jim Inhofe wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ku bucuti bwe n’ibihugu bya Afurika by’umwihariko u Rwanda, amushimira uruhare yagize mu gushimangira umubano w’u Rwanda n’icyo gihugu.
Yvette Nyirantwari utuye i Busanza muri Kicukiro, yasezeye isuka ku wa Gatandatu tariki 10 Nzeri 2022, nyuma yo kugura udutike dutatu twa Inzozi Lotto tw’amafaranga 600Frw, muri tombora yiswe IGITEGO ikorwa buri munsi.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), iratangaza ko umusaruro mbumbe w’Igihugu w’igihembwe cya kabiri cya 2022 wazamutseho 7.5%.
Ikibazo cy’abana bo mu muhanda kimaze imyaka itari mike, aho Leta yagiye ishyiraho ingamba na gahunda zinyuranye zo kugikemura, ariko kugeza uyu munsi iki kibazo kikaba kikigaragara mu bice binyuranye mu Rwanda, cyane cyane mu mijyi.
Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Rubavu, bwemeje ko bagiye guhindura isura y’umujyi wa Gisenyi ukajyana no kuba umujyi wunganira uwa Kigali.
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yakoreye uruzinduko rw’iminsi itatu i Stockholm mu gihugu cya Suède, aho yasuye ibikorwa bitandukanye akanitabira n’inama ziirimo kuhabera, kuva tariki 13-16 Nzeri 2022.
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Deb MacLean, yasuye Akarere ka Gicumbi atambagizwa ibikorwa binyuranye by’iterambere, aza kugera no ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mutete ruherereye mu Murenge wa Mutete, ashengurwa n’amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Imiryango 12 yari ituye muri Kangondo ahazwi cyane nka Bannyahe, ku wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, yimukiye mu Busanza mu Murenge wa Kanombe, aho yateganyirijwe inzu zo guturamo bavuye mu manegeka, bakaba barazishimiye kubera ubwiza bwazo n’umutekano uhari.
Abagore bagize Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali bahize gukemura ikibazo cy’ubuzererezi bw’abana hakemurwa amakimbirane kuko ari yo ateza ibyo bibazo. Ni ibyatangarijwe mu Nama Rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umujyi wa Kigali yabaye tariki ya 11/9/2022, yitabiriwe na komite ihagarariye (…)
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Paul Kagame yanditse avuga ko yishimiye kwifatanya n’abaturage ba Kenya, ndetse n’abandi bayobozi mu muhango w’irahira rya Perezida mushya w’iki Gihugu, William Ruto, ndetse n’uko guhererekanya ubutegetsi n’uwo yasimbuye, byabaye mu mahoro.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), yatangije kuri uyu wa Kabiri ibiganiro n’imurikagurisha mpuzamahanga ry’ibikoresho by’ubwubatsi, iby’amazi n’amashanyarazi, rikaba ririmo kubera muri Serena rikazamara iminsi itatu.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bufatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, buributsa abaturage b’aka Karere by’umwihariko bo mu Mirenge ikora ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda, ko kuba baturiye umupaka badakwiye kubigira urwitwazo rwo kuwambuka mu buryo butemewe n’amategeko, mu kwirinda ingaruka zirimo (…)
Bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Kayonza iyo umugabo yabagezagaho ikibazo cy’ihohoterwa yakorewe, ngo bamusabaga kuriceceke kuko kurivuga byaba ari ukwisebya mu bandi bagabo, ariko nyuma yo guhugurwa biyemeje guhindura imyumvire.
Perezida Kagame asanga mu gihe Afurika yakoroshya amategeko n’amabwiriza, agenga ubwikorezi bwo mu kirere, byabufasha koroherwa n’ingaruka rwagizweho n’icyorezo cya Covid-19.
N’ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubugome bw’indengakamere igasigira abayirokotse ibikomere byinshi yaba ku mubiri ndetse no ku mutima, guha imbabazi abayigizemo uruhare byabakijije ibikomere. Ni urugendo rutoroshye rusaba ubutwari ku mpande zombi, kuko yaba gutera intambwe umuntu akemera uruhare yagize muri (…)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Ibihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yabwiye abayobozi b’Uturere tw’Intara y’Iburasirazuba, ko bagomba gukurikirana urubyiruko rwabo rujyanwa mu bigo ngororamuco (NRS), ndetse bakagira n’amafaranga bateganyiriza kubafasha.
Abasivile 25 baturutse mu bihugu 10 byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bigize umutwe w’Ingabo za Afurika uhora witeguye gutabara aho rukomeye, batangiye amahugurwa y’ibyumweru bibiri kuva tariki 12 akazageza ku itariki 23 Nzeri 2022, aho bemeza ko bayitezeho ubumenyi buzabafasha guhangana n’ibibazo bibangamiye (…)