Nk’uko byagenze mu turere tunyuranye tw’igihugu, kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Mata 2023, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gicumbi, urubyiruko rwaturutse mu mirenge yose igize ako karere, rwazindukiye mu nama idasanzwe.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Komite mpuzamahanga y’Umuryango utabara imbabare (ICRC), bateguye amahugurwa mpuzamahanga arimo kubera mu Rwanda, ku bijyanye n’uko abasirikare barinda umutekano w’abasivili.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bugitegereje imodoka zitwarwa n’amashanyarazi, zikaba ari zo zitezweho gukemura ikibazo cy’imirongo miremire y’abantu babuze imodoka muri gare, cyane cyane mu gitondo na nimugoroba.
Umukobwa w’imyaka 20 witwa Mumararungu Gisèle, wo mu Kagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve, yakomerekejwe ku rutoki, nyuma yo guterwa icyuma n’abasore bataramenyekana ubwo bageragezaga kumwambura telefoni n’isakoshi akirwanaho, kugeza ubwo atabawe n’ababyeyi be.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 18 Mata 2023, Daihatsu ifite plaque RAF 121 N yakoze impanuka igwa munsi y’umuhanda yubamye, igwira umushoferi n’umuturage bari kumwe, Imana ikinga ukuboko.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ku wa Mbere tariki 17 Mata 2023, yafunguye inama ya kane y’Umuryango w’Abangilikani bo hirya no hino ku Isi, witwa Global Anglican Future Conference (GAFCON), inama irimo kubera i Kigali mu Rwanda, ikazamara iminsi itanu yiga ku ngingo zitandukanye, zirimo kureba ahazaza h’Itorero (…)
Abasirikari, Abapolisi n’Abasivili baturutse mu bihugu bine bigize Umutwe w’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba, uhora witeguye gutabara aho rukomeye (Eastern Africa Standby Force), batangiye amahugurwa, yitezweho kubongerera ubumenyi mu bijyanye no kurinda abasivili, akaba abera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace (…)
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko ikibazo cy’inzu zubatswe zitujuje ubuziranege mu Mudugudu w’Urukumbuzi hamenyekanye nko kwa Dubai, cyamaze guhabwa umurongo. Ibi byatangajwe mu gihe bamwe mu batuye uyu mudugudu, bavugaga ko basabwe kwimuka bwangu nyamara batarabona amikoro yo kubona ahandi berekeza.
Mu Kagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, umugabo yahuye n’abagizi ba nabi bitwaje imihoro baramutema, apfa akimara kugezwa kwa muganga.
Polisi y’u Rwanda yafashe umusore witwa Sinjyeniyo Claude, wafatiwe mu Karere ka Kayonza, nyuma yo kwiba amafaranga angana na Miliyoni 2Frw nyirabuja witwa Nyirakanani Antoinette, ukorera ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko muri Matewusi.
Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Rwampara, Akagari ka Gacaca, tariki ya 17 Mata 2023 habereye impanuka y’imodoka Toyota Avensis RAB 974Y yari itwawe na Tuyizere Innocent yagonze umumotari, umugenzi yari ahetse arakomereka.
Abagore 145 bari mu ishirahamwe Tuzamurane Mugore barasaba guhabwa moto bavuga ko barimanganyijwe, hakaba hagiye gushira umwaka batarazibona.
Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo mu ijoro rya tariki 16 Mata 2023 yagonze umunyonzi witwa Hakizimna Innocent ubwo yari arenze gato ahazwi nko ku Bakoreya mu kagari ka Kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge, mu karere ka Kamonyi ahita yitaba Imana.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, yarashe umwe mu basore bashatse kuyirwanya ubwo yari mu kazi ko gucunga umutekano, babiri batorotse bakaba bagishakishwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, akomeje kuburira urubyiruko rw’abahungu (bita insoresore) rwavuye iwabo mu cyaro, rukaba rurimo gufatirwa mu bujura, gusubirayo bakajya guhinga.
Umuhanzi Rugamba Cyprien ni umwe mu Banyarwanda bishwe ku ikubitiro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata wa 1994 kubera imibereho ye n’umuryango we yo kubaho Gikristu Kiriziya Gatorika mu Rwanda yatanze ubusabe i Roma kugira ngo agirwe Umuhire.
Umuyobozi Nshingwabikorwa mushya w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yasezeye ku bayobozi n’abakozi b’Akarere ka Rulindo, abasezeranya ko azakomeza kuba hafi Akarere ka Rulindo yakuriyemo anagahabwamo inshingano z’ubuyobozi.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batanu bageragezaga kwinjiza mu gihugu imifuka 12 y’imyenda ya caguwa mu buryo bwa magendu.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), itangaza ko mu Rwanda buri munsi, mu gihe cy’itumba n’umuhindo abantu babiri bapfa bazize ibiza, abandi bikabasigira ubumuga.
Hari abangavu b’i Nyaruguru bavuga ko batojwe kwizigamira bakiri batoya ubu bikaba bibafasha kugira ibyo bikemurira batarinze gusaba ababyeyi.
Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, ibikorwa byo kwibuka bigenda bikorwa mu buryo bunyuranye. Ibyamamare binyuranye by’umwihariko abanyamuziki ni bamwe mu bakunze gutanga umusanzu w’ibihangano nk’indirimbo mu gihe cyo kwibuka.
Mu ma saa tatu z’ijoro rya tariki 13 Mata 2023, mu Murenge wa Matimba, Akagari ka Kagitumba mu Mudugudu wa Munini, habereye impanuka y’imodoka ya bisi ya Trinity, abantu 3 bahita bitaba Imana abandi 5 barakomereka bikomeye, 29 bakomereka byoroheje.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko u Rwanda ruteganya gushyiraho inganda nto za nikereyeri (zitanga ingufu za atomike), mu rwego rwo kongera amashanyarazi mu Gihugu.
Musenyeri Simon Habyarimana uzwi cyane muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yitabye Imana ku wa Kabiri tariki 11 Mata 2023, aho yaguye mu gihugu cy’u Butaliyani.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye zo guhashya burundu abakoresha intwaro gakondo mu bujura barangiza bakica abaturage, ngo bikaba bigomba gucika burundu.
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, bwagaragaje umugabo wagize uruhare mu kwiba televiziyo 13 mu mujyi wa Gisenyi, isaba abibwe kuzana ibyangombwa bya television zabo bakazisubizwa.
Abaturage bo mu Kagari ka Bumba mu Murenge wa Muyongwe mu Karere ka Gakenke, basanze umurambo w’umugabo mu mugezi wo muri ako gace, biza kumenyekana ko ari uw’uwitwa Habumugisha Adrien.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Ruhango, yafashe abantu bane bakurikiranyweho kwangiza ibikorwa remezo, biba insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 425.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Rutsiro, yafashe umusore w’imyaka 22, ucyekwaho gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano.
Iteganyagihe ry’iminsi 10 yo muri iki gice cya kabiri cya Mata 2023, nk’uko ryatanzwe n’Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), rirerekana ko imvura izagabanuka ugereranyije n’iyaguye mu minsi 10 ya mbere y’uku kwezi.