Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yatangaje ko inyugu fatizo igurizaho amabanki y’Ubucuruzi yagumye kuri 7% muri iki gihembwe cya kabiri cya 2023, kuko ngo ibona ko ibiciro bizakomeza kugabanuka muri uyu mwaka ndetse no mu wutaha.
Uramutse usuye Diyoseze Gatolika ya Nyundo hamwe n’Iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Pie X, mu Ntara y’Iburengerazuba, waterwa agahinda n’ibyo umugezi wa Sebeya wahakoze ariko ukanashimira Imana kuba ntawe byambuye ubuzima muri ibyo bigo! Umugezi wa Sebeya mu Karere ka Rubavu mu biza biherutse wakoze ibya mfura mbi ku duce (…)
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko mu rwego rwo guharanira kugumana umwanya wa mbere babonye mu kwesa imihigo y’umwaka ushize, ubu bageze ku kigero cya 90% yeswa kandi izaba yageze ku 100% mu kwezi n’igice gusigaye.
Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2023, u Rwanda n’Igihugu cya Malta byasinyanye amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Umugabo witwa Habarurema wari umaze iminsi ibiri yaragwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro, yagikuwemo akiri muzima.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, ni bwo habaye umuhango wo kunamira no guha icyubahiro abari mu nzego z’ubuzima bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye Edgar Sandoval, Umuyobozi Mukuru wa World Vision muri Amerika, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bibinyujije ku rubuga rwa Twitter.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), cyatangaje ko mu minsi 10 yo hagati muri uku kwezi (kuva tariki 11-20 Gicurasi 2023), imvura izagabanuka ugereranyije n’ubushize kandi ikazagwa iminsi mike.
Mu Karere ka Gasabo hatangijwe gahunda yo kwegereza abaturage serivisi z’ubutaka hagamijwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibishushanyo mbonezamiturire.
Kuri uyu wa gatatu tariki 10 Gicurasi, Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Djibouti n’itsinda ayoboye.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko batangiye gukusanya inkunga yo kugoboka abagizweho ingaruka n’ibiza mu rwego rwo kubagoboka ariko no kubereka ko bari kumwe mu kaga bahuye nako.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwishimiye kuza ku mwanya wa mbere mu Gihugu, mu kwitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé) muri 2022/2023, ndetse no kuzigamira izabukuru muri gahunda ya EjoHeza.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 10 Gicurasi, akarere ka Gakenke kasuwe na Perezida wa World Vision muri Afurika, mu ruzinduko rw’akazi arimo kugirira mu Rwanda. Ni uruzinduko bwana Edgar Sandoval Sr. yagiriye muri aka karere aho anasura ibikorwa biterwamo inkunga n’uyu muryango ahagarariye, birimo ECD ya Nemba.
Abaturage biganjemo abafite imirima mu hazwi nko ku ‘Kora’ mu Murenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu, bahangayikishijwe n’ikibazo cy’imyanda yiganjemo amashashi, amacupa ya purasitiki n’ibimene by’amacupa bijugunywa mu mirima yabo, bikabangamira ubuhinzi.
Ubwo bari mu gikorwa cy’amarushanwa yo gusoma no gufata mu mutwe Korowani Ntagatifu, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yashimye umusanzu w’amadini n’amatorero mu mibereho y’Abanyarawanda ndetse anabibutsa ko n’Igihugu kibaha ubwisanzure busesuye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yashimye ubufatanye bukomeye hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Ingabire Assoumpta, yasuye hamwe mu hacumbikiwe abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, DR Vincent Biruta ayoboye inama yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Abatuye mu Karere ka Bugesera by’umwihariko abo mu Murenge wa Juru, barasaba gusanirwa isoko kubera ko igihe imvura iguye, ibicuruzwa byabo byangirika bikabateza igihombo.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 9 Gicurasi, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye Pamela Coke-Hamilton Umuyobozi nshingwabikorwa w’ikigo mpuzamahanga cy’ubucuruzi hamwe n’itsinda ayoboye.
Abacururiza mu isoko rya Gahunga n’abarihahiramo, bavuga ko kuba ritagira amatara arimurikira biteza umwijima mu gihe cy’amanywa na nijoro, bikabangamira ubucuruzi, bagasaba ko yashyirwamo bagakora batekanye.
U Rwanda rukeneye agera kuri Miliyari 30 z’Amafaranga y’u Rwanda yo kubaka inzu z’abagizweho ingaruka n’ibiza by’imyuzure n’inkangu, byibasiye ibice bitandukanye mu gihugu ku matariki 2-3 Gicurasi 2023.
Mu gihe imirimo yo kubaka urugomero rwa Rusumo irimbanyije, ni nako imyiteguro y’uburyo amashanyarazi ruzatanga azagezwa mu muyoboro rusange, agakwirakwizwa mu gihugu irimbanije.
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Rwamagana, yafatiye mu cyuho umugabo w’imyaka 53, mu rucyerera rwo ku Cyumweru tariki ya 7 Gicurasi, atetse ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Akarere ka Gatsibo kahize utundi Turere mu kwegukana ibikombe byinshi, mu marushanwa yiswe Umurenge Kagame Cup 2022-2023, aho kegukanye ibikombe bine, mu mupira w’amaguru, abakobwa n’abahungu ndetse n’umukino wa Basket Ball, abakobwa n’abahungu.
Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 08 Gicurasi 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yayoboye Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yibanze ku ngamba za Guverinoma zo guhangana n’ibiza.
Umuryango Croix-Rouge utabara imbabare wizihije tariki 08 Gicurasi nk’itariki ifite byinshi isobanuye mu mateka y’uyu muryango, dore ko ari yo tariki Henry Dunant yavutseho. Mu kwizihiza uyu munsi, Croix-Rouge y’u Rwanda yasohoye itangazo rikurikira:
Mukandekezi Marie Goreth, wo mu kagari ka Kabaya umurenge wa Kagogo, ni umwe mu baburiye abagize umuryango we mu biza biherutse kwibasira igihugu bitwara ubuzima bw’abantu 131.
Perezida Paul Kagame ayoboye Inama idasanzwe y’Abaminisitiri yiga ku ngamba za Guverinoma zo guhangana n’inkangu ndetse n’imyuzure biherutse kwibasira ibice bitandukanye by’Igihugu.
Nyuma y’uko hemejwe ihagarikwa ry’imirimo yo gukomeza gushakisha abagwiriwe n’ikirombe cy’i Gahana mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, igice cyarimo umwobo abakijyagamo bamanukiragamo cyashyizweho imisaraba n’indabyo, nk’ikimenyetso cy’uko bashyinguwe.