Abakorera mu mavuriro (Postes de santé), barinubira kuba Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) kibarimo amezi ane, n’ukwa gatanu kukaba kuri hafi kurangira, none bakaba barimo gutanga serivisi itari nziza.
CG (Rtd) Gasana Emmanuel, wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yahagaritswe ku mirimo kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko ibanga u Rwanda rwakoresheje kugira ngo mu myaka 29 ishize rugere ku iterambere ruriho uyu munsi, byakomotse ku cyizere Abanyarwanda bagira cy’uko hari ibyo bashoboye kandi bagaharanira kubigeraho.
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), yatangaje ko ibura ry’amashanyarazi ryagabanutse cyane ugereranyije n’uko byari byifashe mbere, kubera ko yaburaga nibura inshuro zirenga 40 ku mwaka, ubu bikaba bigeze ku nshuro 20 gusa.
Raporo y’Umuryango wita ku buzima bwo mu mutwe (Mental Health Hub - mHub) igaragaza ko abakozi mu nzego zigenga no mu nzego za Leta bangana na 30,1% bagaragaza ibibazo by’umuhangayiko (stress) baterwa n’ubwoba bw’uko bakwirukanwa mu kazi no kuba batazamurwa mu ntera.
Iyo umuntu avuze Camera ziri mu muhanda, buri wese uwugendamo ahita abyumva neza kubera ko bigoye kuba hari aho utayisanga mu mihanda igendwa cyane n’ibinyabiziga.
Théobald Manirabaruta utuye mu Mudugudu wa Mbeho, Akagari ka Bwiza, Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, avuga ko gusaba imbabazi no kuzihabwa bidakuraho kwiyumvamo umwenda imbere y’abo umuntu yiciye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta n’intumwa yari ayoboye, ku wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2023, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Santrafurika, abagezaho ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, avuga ko kuba hari abantu bakoze Jenoside bakemera uruhare rwabo bakivuga ko Leta mbi yabashutse bakica cyangwa ko batewe na Shitani baba bikuraho uruhare rwabo kuko hari abandi banze kwica ahubwo bahisha cyangwa bahungisha Abatutsi.
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) yatangaje ko mu mpera z’umwaka wa 2024 abazaba bagerwaho n’amashanyarazi mu Rwanda batazagera ku 100% ariko bazaba bari hafi yabo.
Abaturage bakoraga akazi ko kujabura umucanga(kuwinura) mu mugezi wa Nyamutera mu Murenge wa Rugera Akarere ka Nyabihu, bavuga ko imibereho yabo ikomeje kujya ahabi biturutse ku bushomeri bisanzemo nyuma yo guhagarikwa gukora ubwo bucukuzi bakoreraga mu mirima yabo, bukegurirwa indi Kampani ibubyaza umusaruro bivugwa ko yo (…)
Ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), bwatanganje ko muri uyu mwaka wa 2023, abarenga 800 bafashwe bangiza ibikorwa remezo bitandukanye by’amashanyarazi.
Perezida Paul Kagame yageze i Riyadh muri Arabie Saoudite, aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ishoramari yitwa Future Investment Initiative (FII7).
Abaturage batujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, bashima Perezida Paul Kagame wabahaye inzu nziza n’umushinga urwanya imirire mibi, bakaba batangiye kwiga uko bivana mu bukene.
Uwahoze ari Perezida wa Sena muri Nigeria, Dr. Bukola Saraki, yishyuriye John Okafor, wamamaye muri sinema amafaranga yose yasabwaga kwishyura ibitaro nyuma y’uburwayi bwamwibasiye agasaba ubufasha bwo kwivuza.
Ni ikibazo Kigali Today yifuje kubaza umuntu wese waba warateye igiti ahantu runaka ariko ntiyibuke gusubira yo ngo arebe niba cyarakuze kigatanga umusaruro, cyangwa se niba imbaraga n’umwanya yatanze byarabaye imfabusa.
Inyubako ya Ecobank iri mu Mujyi wa Kigali rwagati, ifashwe n’inkongi y’umuriro ku gice cyayo cyo hejuru, iyo mpanuka ikaba ibaye mu ma saa tanu n’igice z’amanywa kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2023.
Amwe mu mazina yahawe tumwe mu duce tugize Akarere ka Nyagatare, ashingiye ku biti cyangwa imiterere yaho uretse hari n’ashingiye ku kuntu abantu bahabaye.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) buvuga ko umuguzi uzajya uhaha agasaba fagitire ya EBM azajya ahabwa 10% by’umusoro ku nyungu yatumye winjira.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA), buvuga ko mu rwego rwo kurushaho gutanga serivise zinogeye abasora, amahoro y’isuku rusange azakomatanywa n’ipatante guhera mu mwaka utaha.
Urubyiruko ruri mu mahuriro y’ubwumwe n’ubwiyunge mu mashuri makuru akorera i Huye, ruvuga ko rukingiye, ko nta waruyobya ngo arushore mu bikorwa by’amacakubiri.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, hamwe n’itsinda ayoboye bitabiriye inama igamije gusuzumira hamwe ingamba zashyizweho, zijyanye n’amasezerano y’amahoro mu gihugu cya Santrafurika.
Mu Rwanda hateraniye inama y’iminsi ibiri yiga ku bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, by’umwihariko mu bice bikirangwamo amakimbirane n’intambara, aho amagambo cyangwa ubutumwa bubiba urwango bubangamira ibyo bikorwa.
Iteganyagihe ry’iminsi 10 isoza ukwezi k’Ukwakira 2023, rigaragaza ko hazagwa imvura iri ku gipimo kirenze impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gihe, mu mezi y’Ukwakira y’imyaka myinshi yatambutse.
Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG, ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali, watangije Siporo rusange igamije kuzamura ubukangurambaga mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe.
Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu batunga agatoki bamwe mu bakuru b’Imidugudu kubakubita, hakaba n’abavutswa ibyo bakabaye bagenerwa bibafasha kuzahura imibereho.
Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi yateranye mu nama idasanzwe tariki ya 23 Ukwakira 2023 imaze kweguza Umuyobozi w’Akarere Mukarutesi Vestine azira kugirwa inama ntazubahirize.
Umukinnyi w’icyamamare muri sinema ya Nigeria, Nollywood, John Okafor, uzwi cyane ku izina rya Mr Ibu, amaze iminsi mu Bitaro aho bivugwa ko uburwayi afite atabonye ubuvuzi bwisumbuye ashobora gucibwa akaguru.
Bamwe mu batwara ibinyabiziga bavuga ko babangamirwa n’imigendere mibi y’abigisha gutwara ibinyabiziga mu muhanda. Polisi y’u Rwanda isaba ko umuhanda ukwiye gukoreshwa neza hubahirizwa amategeko y’umuhanda, mu rwego rwo kwirinda impanuka no kubangamira ibindi binyabiziga.
Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yujuje imyaka 66 y’amavuko.