Abahagarariye abaturage mu Mirenge ya Muyumbu na Karenge mu Karere ka Rwamagana, basuye ibice Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zatangirijemo urugamba, bavuga ko ubutwari bwazo bugomba gukomeza kwigishwa abandi.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, atangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutama 2024, yibukije urubyiruko ko ari rwo rufite inshingano zo gukomeza kubaka Igihugu, birinda ikintu cyose cyakongera gukururira Abanyarwanda mu macakubiri yakongera kugeza u Rwanda kuri Jenoside.
Inyange Irene ni umubyeyi w’abana b’abahungu babiri b’impanga bafite umwaka n’amezi abiri, akaba ari umukozi wa Banki y’u Rwanda y’iterambere (BRD) ukora ibijyanye n’ikoranabuhanga (IT) muri iyo Banki.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ihuza Perezida wa Repubulika n’abahagarariye abaturage, ikaba ari ngarukamwaka kuko iba nibura rimwe mu mwaka, igasuzuma uko ubuzima bw’Igihugu n’ubumwe bw’Abanyarwanda bihagaze.
Bizumuremyi Jean Marie Vianney bakunda kwita Ntare w’imyaka 39 y’amavuko, wo mu Mudugudu wa Akavumu, Akagari ka Mbogo, Umurenge wa Kiziguro, mu gitondo cyo ku wa 22 Mutarama 2024, yasanzwe amanitse mu giti bikekwa ko yiyahuye.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique (FADM), Admiral Joaquim Mangrasse, uri mu ruzinduko mu Rwanda rugamije kunoza umubano usanzweho hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi, by’umwihariko mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.
Mu muhanda Musanze-Cyanika mu nkengero z’umujyi wa Musanze, imodoka itwara abagenzi (Coaster), igonze umuturage wambukaga umuhanda ahita ahasiga ubizima.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bwatangiye gahunda yo kubaka inzu zizatuzwamo imiryango irenga 100 yari ituye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Mu Ntara y’Amajyaruguru hakomeje kugaragara umubare w’ingo zitaragezwamo amashanyarazi cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bwatuma zidakomeza kuba mu icuraburindi; ibintu abaturage basanga bidindiza umuvuduko w’iterambere, bikanabavangira mu cyerekezo bifuza kuganamo.
Abatuye mu bice bitandukanye by’Igihugu bagaragaza ko batewe impungenge n’urubyiruko rwugarijwe n’ibisindisha ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ku buryo bifuza ko byakongera guhabwa umurongo mu mushyikirano wa 19.
Mu karere ka Bugesera, mu Murenge wa Mayange, hari bamwe mu baturage basigaye barya amajanja n’amajosi y’inkonko, nyuma y’uko hari umushoramari ukorera muri uwo Murenge worora inkoko akanazihabagira.
Abaturage bakoze imirimo y’ubwubatsi muri gahunda yo kwagura TVET Cyanika, ishuri riherereye mu Karere ka Burera, barasaba inzego z’ubuyobozi kubishyuriza amafaranga bambuwe na rwiyemezamirimo, ubwo bubakaga iri shuri muri gahunda yo kwagura inyubako zaryo.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwafunze umukozi w’Intara y’Amajyepfo witwa Kabera Vedaste akekwaho gutanga ruswa, nyuma yo guha umugenzacyaha amafaranga atatangajwe umubare kubera dosiye Kabera yari asanzwe akurikiranweho.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yahamagariye ibihugu byo muri G-77 gufatanya mu gukemura ibibazo byugarije Isi.
Nyuma y’aho mu kwezi k’Ukwakira 2023 mu Mudugudu wa Ngoma ya 5, uherereye mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, habonetse imibiri 39 ahacukurwaga fondasiyo y’urugo, bikekwa ko ari iy’abishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024, habonetse indi ibarirwa muri (…)
Minisitiri w’Ubucurzi n’Inganda (MINICOM), Ngabitsinze Jean Chrysostome, yemereye abikorera mu Karere ka Muhanga, ko mu gihe gito icyanya cy’inganda kiba cyatunganyijwe kugira ngo abagishoyemo imari boroherwe no kugezamo ibikoresho, no kubona ingufu z’amashanyarazi n’amazi bihagije ngo zikore neza.
Umunyeshuri witwa Umuraza Germaine wigaga mu Kigo cy’Amashuri cya ESPANYA Nyanza, yashyinguwe iwabo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Byimana, nyuma yo kuremba mu buryo butunguranye agahita yitaba Imana aguye kwa muganga.
Iteganyagihe ryo kuva tariki 21 kugeza 31 Mutarama 2024, rigaragaraza ko hateganyijwe imvura iri hejuru y’isanzwe igwa henshi mu gihugu, naho mu Majyepfo y’uburengerazuba bw’Igihugu hakaba hateganyijwe imvura nyinshi, ugereranyije n’iteganyijwe mu bindi bice.
Banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD) yatangaje ko yatanze inguzanyo ya miliyari 15 ku bigo 5 bitwara abantu mu mujyi wa Kigali.
Mu Kagari ka Rungu, Umurenge wa Gataraga Akarere ka Musanze, haravugwa urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka umunani, bigakekwa ko yaba yishwe n’ababyeyi be, bakaba bafunzwe mu gihe hagikorwa iperereza.
Mu mwaka wa 2023, u Rwanda rwinjije Miliyoni 91 z’Amadolari y’Amerika, (115,843,000,000Frws) avuye mu nama n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro rwakiriye.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari two mu Karere ka Musanze, bashyikirijwe moto bagiye kujya bifashisha mu kazi kabo ka buri munsi, na bo bahamya ko zigiye kuborohereza mu kunoza inshingano ndetse iyi ikaba imbarutso yo kwihutisha servici begera abaturage birushijeho.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MINENFRA), iratangaza ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubuto bw’imihanda, umuhanda Giporoso-Masaka ukunze kugaragaramo imodoka nyinshi ugereranyije n’ingano yawo, ugiye kwagurwa unashyirwamo ibisate bine.
Politiki ya Leta y’u Rwanda yo kwegereza ubuyobozi abaturage, mu byo ishyize imbere harimo kubaka ibiro by’Imirenge n’Utugari bijyanye n’icyerekezo, mu rwego rwo gufasha umuturage gusaba serivise atekanye.
Marie Jeanne Noppen yagizwe Umurinzi w’igihango tariki 29 Ukwakira 2023, mu Ihuriro rya 16 ry’abagize Unity Club Intwararumuri, mu muhango wahuriranye n’umwiherero wa kane w’abagize Unity Club-Intwararumuri, kubera ibikorwa yakoze by’indashyikirwa mu guteza imbere uburezi bw’abana b’abakobwa ashinga Lycée Notre Dame (…)
Urugaga rw’ababaruramari b’umwuga mu Rwanda (ICPAR), rwahuje abakora umwuga w’ibaruramari ry’umwuga n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), kugira ngo basobanurirwe impinduka zabaye mu misoro, birinda kuba bagusha ibigo bakore mu mihano.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, aratangaza ko kompanyi yari yatsindiye isoko ryo gukora imihanda ya kaburimbo ku bilometero hafi birindwi mu Mujyi wa Muhanga, ari na yo izirengera igihombo cyo kuwusubiramo nk’uko bikubiye mu masezerano y’isoko yagiranye n’Akarere.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama ya 19 y’Abakuru b’Ibihugu byibumbiye mu Ihuriro ry’Ibihugu bidafite aho bibogamiye (Non-Aligned Movement/NAM) irimo kubera i Kampala muri Uganda, yahamagariye abayobozi n’abatuye Isi gukomeza gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro, (…)
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine, yagaragaje ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose mu guteza imbere ihame ry’uburinganire, bikajyana no gushyigikira abana b’abakobwa kugana amashuri no kubafasha kuyasoza.
Abaturage bo mu bice bitandukanye by’Igihugu bifuza ko izamuka ry’ibiciro rya hato na hato by’umwihariko ku biribwa ryaba mu bizaganirwaho mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano.