Rukundo Vevullice ufite ipeti rya Major wabarizwaga mu mutwe wa FDLR yafashe icyemezo cyo kugaruka mu gihugu cye ngo kubera ko FDLR uri kugenda urushaho gusenyagurika kandi nta cyerekezo ifite.
Abagize ihuriro ry’abafite ubumuga « Ubumwe Community Center » batanze ibikoresho by’isuku ku mpunzi z’Abanyecongo 130 ziri mu nkambi ya Nkamira mu karere ka Rubavu zakuwe mu byabo n’intambara ibera mu burasirazuba bwa Congo.
Muri rusange abantu babona ko ikibazo cya ruswa mu Rwanda kigenda kigabanuka; nk’uko bigaragara mu mibare mishya Transperency International Rwanda yashyize ahagaragara ibigaragaza.
Uwungirije Minisitiri w’umutekano mu gihugu cya Guinea Equatorial, Juan Antonio Nchuchuma, yasuye ibikorwa by’intangarugero bya Polisi y’u Rwanda bituma igera aho yoherezwa mu butumwa bw’amahoro mu gucunga umutekano.
Abahagarariye umutwe wa M23 n’abayobozi ba Leta ya Kongo-Kinshasa biteganyijwe ko kuri uyu wa 06/12/2012 bagera i Kampala kugira ngo ibiganiro by’amahoro bitangire; nk’uko Jean-Marie Runiga ukuriye ishami rya politiki muri M23 yabitangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).
Bamwe mu Banyarwanda bitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu mashyamba ya Kongo bari mu mahugurwa y’imisi ine yibanda ahanini kuri gahunda za Leta n’uburyo bwo kwiteza imbere.
Akarere ka Gisagara katangirijwemo icyumweru nyafurika cyo kurwanya ruswa n’akarengane kashimiwe ko kaje imbere mu marushanwa atandukanye yateguwe muri urwo rwego ariko kandi abagatuye bashishikarizwa kongera imbaraga mu kurwanya ruswa kuko urugamba rugihari.
Inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, iratangaza ko umwanya yatorewe wo kuyobora Ihuriro ry’inteko zishinga amategeko z’ibihugu by’Afurika (APU), mu gihe cy’imyaka ibiri (2013-2014), izawukoresha mu kugaragaza isura nziza y’igihugu mu ruhando mpuzamahanga.
Umuyobozi w’akarere ka Burera aratangaza ko abaturage bazajya bamugezaho ibibazo ngo abikemure badafite ikaye yanditsemo ibyo bibazo atazajya abakira mu rwego rwo guca ingeso yo gusimbuka inzego.
Ambasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda, Madame Leoni Margarita Cuelenaere, tariki 04/12/2012, yasuye ikigo cyakirirwamo abahoze ari abarwanyi i Mutobo, ngo asesengure ibivugwa n’impuguke za LONI ko abamaze guhabwa amasomo muri iki kigo boherezwa gufasha umutwe wa M23.
Nyuma yo kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa gatatu tariki 05/12/2012, uhagarariye Afurika y’Epfo mu Rwanda, George Nkosinati Twala, yatangaje ko igihugu cye gushobora gukorana neza n’u Rwanda, kuko hari byinshi ibihugu byombi bihuriyeho mu mateka.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lit. Gen. Charles Kayonga, atangaza ko ibihuha ari yo ntwaro ikomeye FDLR isigaye kuko nta mbaraga ifite zo guhungabanya umutekano w’igihugu.
Abatuye ku butaka bwabaruwe kuzubakwamo ibiro by’akarere ka Kamonyi, bahangayikishijwe n’uko ubuyobozi butabishyura kandi n’ ibiciro by’ubutaka bikaba byiyongera bataragura aho bazimukira.
Umuyobozi w’akarere ka Burera arasaba abaturage bose bo muri ako karere kumvira impanuro bahabwa n’abayobozi babo birinda ibihuha kandi birindira umutekano bakaza amarondo kugira ngo umutekano usesuye bafite woye guhungabana.
Kuri uyu wa kabiri tariki 04/12/2012, akarere ka Rubavu na Polisi y’igihugu bashyizeho ubufatanye bwihariye mu kurwanya ibyaha no gufasha abaturage kwiteza imbere.
Leta y’u Rwanda, mu ijwi rya Minisitiri w’ingabo n’uw’ububanyi n’amahanga, iravuga ko FDLR nikomeza kugaba ibitero mu gihugu, izahita ikurikiranwa hatitawe ku ma raporo ashinja u Rwanda.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB), Prof. Anastase Shyaka, aratangaza ko nubwo ubundi bushakashatsi bwagaragarije ko u Rwanda aricyo gihugu cya mbere gitekanye ku isi, u Rwanda ruzakomeza gushakira Abanyarwanda icyiza.
Abasezeye umwuga w’uburaya baratangaza ko bashobora gukoresha akagoroba k’ababyeyi bakangurira abashakanye kwirinda gucana inyuma, kuko bazi neza amayeri abashaka gusenya ingo muri ubwo buryo bakoresha.
Urubyiruko rw’umuryango FPR-Inkotanyi mu Kagali ka Kabeza, Umurenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo rwatashye ku mugaragaro inzu rwubakiye umukecuru muri gahunda yo kuremera abatishoboye.
Inama yahuje umuyobozi w’akarere ka Nyanza n’abashinzwe imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage mu tugali twose tugize ako karere yemeje ko abayobozi batarara aho bakorera bagiye gutangira guhabwa igihano bikarishye birimo kwirukanwa ku mirimo.
Chairperson w’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu ntara y’Uburasirazuba akaba na guverineri w’iyi ntara arashima politiki ya FPR yahinduye isura mbi yari ku Munyarwanda none ubu n’abanyamahanga bakaba bifuza kuba Abanyarwanda.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Caharles Kayonga, avuga ko ikibazo cya FDLR ihungabanya umutekano w’u Rwanda kizakurikiranwa ku rwego rw’akarere k’ibiyaga bigari nyuma y’igihe kitari gito gihangayikishije u Rwanda.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, arasaba uturere kwishakamo ibisubizo kuko byagaragaye ko bishoboka ko bimwe mu bibazo byakemuka nta nkunga ivuye ahandi.
Abakoresha umuhanda mukuru wo mu mujyi wo mu karere ka Muhanga uzwi ku izina rya Kigali-Butare barinubira ko ari muto kandi ugendwa n’abantu benshi kuko uhuza imijyi minini.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Lt.Gen Charles Kayonga n’umuyobozi wa Polisi IGP Emmanuel Gasana bagiranye ikiganiro n’inzego z’ibanze mu karere ka Rubavu kuri uyu wa kabiri tariki 04/12/2012, bababwira ko FDLR itakomeza kubatera ubwoba kuko ikibazo cyayo cyahagurukiwe n’akarere.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu karere ka Rulindo bavuga bashimishwa n’ibikorwa bagenda bageraho ku giti cyabo nta nkunga z’amahanga zitanzwe. Ngo niyo izo nkunga zitaboneka bazakomeza kwiyubakira igihugu nk’uko bakirwaniriye.
Abafite ubumuga butandukanye bagaragaje ko bakibangamirwa mu buryo bunyuranye, burimo no kubura uko bahabwa serivisi. Babitangaje mu gihe isi yongeye kubazirikana, kuri uyu wa mbere tariki 02/12/2012.
Umuyobozi wa polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, arasaba Inkeragutaba zo mu karere ka Musanze kwima amatwi ibihuha, maze bagacunga umutekano wabo ndetse n’uw’abandi bashinzwe kurinda.
Abana babiri baturikanwe n’igisasu mu gitondo cyo kuri uyu wa 03/12/2012 mu Mudugudu wa Mutara, Akagali ka Raba, Umurenge wa Minazi, Akarere ka Gakenke bahita bitaba Imana.
Urugaga rw’urubyiruko ruri mu muryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Nyamagabe rwubakiye umukecuru, umwe mu bahejwe inyuma n’amateka utishoboye utagiraga aho yikinga.