Ubuhamya butangwa n’umuvugabutumwa, uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’uwayigizemo uruhare bushimangira ko hagunda ya “Ndi Umunyarwanda” n’ijambo ry’Imana byuzuzanya kuko byose bihamagarira abantu kubana neza mu mahoro, bakubahana, bakoroherana, bakagira ubumwe n’ubwiyunge kandi buri wese agaharanira guha agaciro (…)
Abatuye umurenge wa Muganza bibumbiye mu matsinda y’ubumwe n’ubwiyunge, baratangaza ko bishimira aho bageze mu bwiyunge, bakifuza ko Umunyarwanda wese yagera aho bageze.
Mu muhango wo kugabana ubwasisi bwa miliyoni 80 hagati y’abanyamuryango bagize koperative COCAMU y’ubuhinzi bwa kawa mu murenge wa Musaza, Perezida Kagame yaboherereje intumwa ko abemereye imodoka ya FUSO izabafasha kugeza umusaruro ku ruganda.
Ababyeyi barasabwa kongera uruhare rwabo rwo kwita no guteza imbere uburenganzira bw’abana, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama nkuru y’igihugu ngarukamwaka y’abana kuri uyu wa kane tariki 20/11/2014.
Ubwo yatangizaga ihuriro ry’urubyiruko rwo mu idini ya Gaturika, kuri uyu wa 20/11/2014, intumwa ya papa mu Rwanda, Francis Russo Ruciano, yahaye ubutumwa urubyiruko bwo kuba umusemuro w’amahoro.
Bamwe mu baturage mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere Ka Nyamasheke bavuga ko bamaze gutera intambwe ikomeye kandi idasubira inyuma mu kubaka amahoro arambye y’igihugu bishingiye ku bumwe n’ubwiyunge bakangurirwa kandi bigishwa umunsi ku munsi.
Benshi mu bayobozi b’akarere ka Nyagatare banenze raporo y’ubushakashatsi yakozwe n’ikigo Illumination Consultancy Training Center ku bibazo bibangamiye iterambere ry’umuturage mu Karere ka Nyagatare.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali n’ubwa Polisi y’igihugu byahize imihigo yo gukomeza guteza imbere umutekano n’isuku mu mujyi wa Kigali, kugira ngo u Rwanda rukomeze ruhige indi mijyi mu bwiza.
Umuvugizi wa FDLR yatangaje ko ubu nta zindi mbogamizi zizabuza abarwanyi ba FDLRbashyize intwaro hasi kujya aho bateguriwe kuko inkambi bateguriwe iri i Kisangani yujuje ibisabwa.
Minisitiri Tugireyezu Vénantie ukorera mu biro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari mu birori bya koperative COCAMU y’i Kirehe byo kwishimira inyungu ya miliyoni zisaga 80 yungutse muri uyu mwaka wa 2014, abanyamuryango bakaba baza no kugabana iyo nyungu ku gicamunsi.
Abakozi 40 bakora mu mirimo y’ubwubatsi bw’ibiro bishya by’akarere ka Kamonyi birimo kubakwa i Gihinga mu murenge wa Gacurabwenge, mu gitondo cya tariki 19/11/2014 bakoze igisa n’imyigaragambyo basaba kwishyurwa amafaranga bamaze gukorera.
Umwe mu babyeyi bo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi arashimirwa umutima w’impuhwe yagize nyuma yo gufata abana babiri b’impinja bari batawe n’ababyeyi babo bakimara kuvuka bakabura ababarera.
Impuzamiryango “Pro-Femmes twese hamwe” iratagaza ko n’abagabo bakorerwa ihohoterwa n’abo bashakanye, ariko ntibatinyuke kubivuga.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Kaboneka Francis, asaba urubyiruko rw’u Rwanda kurangwa n’ibikorwa byiza biganisha ku iterambere, ruharanira kugira imyitwarire iboneye kandi rwirinda kwibonekeza.
Ababyeyi barasabwa guhindura uburyo bareragamo abana babo bijyanye n’ibihe byashize, bakita ku kubarera bijyanye n’umuco n’igihe isi igezemo babafasha kugira uruhare mu byemezo babafatira.
Bamwe mu batuye mu karere ka Gasabo barasaba ko ibyangombwa byose bijyanye n’ubutaka nko kubaka no guhindura ibyangombwa by’ubutaka bidakwiye kuba bishakirwa ku karere, kuko bibarushya kubibona kandi bagatakaza n’umwanya babyirukaho.
Leta y’u Bwongereza, mu ijwi rya Ambasaderi wayo mu Rwanda, William John Gelling, iravuga ko nta ruhare na ruto yagize mu kuba igitangazamakuru BBC cyarakoze kikanatangaza ikiganiro kirimo kwamaganwa hirya no hino mu Rwanda no ku isi, ko gipfobya Jenoside yakorewe abatutsi kikanasebya Ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda.
Muri gahunda yo gukomeza gushimangira umuco w’ubumwe n’ubwiyunge, mu Murenge wa Nzahaha hashizweho intango y’umuco nyarwanda idakorwaho n’umuntu ubonetse wese. Iyo ntango ni inzoga y’umwimerere iri mu kabindi inyobwaho n’abamaze gutera intabwe mu gikorwa cy’ubumwe n’ubwiyunge gusa.
Mu nama yahuje na Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge hamwe n’inzego z’ubuyobozi ndetse n’impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe, byagaragaye ko mu karere ka Muhanga hakigaragara imyumvire mike ituma gahunda ya ndi umunyarwanda idakora neza.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Nirere Madeleine, arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze kwimakaza imiyoborere myiza bumva n’uruhare rwabo mu kurengera uburenganzira bwa muntu kuko imiyoborere myiza ari yo shingiro ryabwo.
Mu gihe byari bimenyerewe ko abubaka nta byangombwa byo kubaka bafite aribo basenyerwa, umugabo witwa Ndamage Sylvin utuye mu mudugudu wa Rutenga, Akagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye yaraye asenyewe kuri uyu wa 17/11/2014 nyuma y’uko yubatse afite ibyangombwa bibimwemerera.
Abamotari bo muri koperative 12 zabyawe na sindika y’abamotari yitwa SYTRAMORWA, kuri uyu wa kabiri tariki 18/11/2014, bakoze urugendo rwo kwamagana igitangazamakuru cya BBC, kubera filime “Rwanda: The Untold story” cyasohoye igaragaramo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inama nyinshi kandi zitunguranye ziri mu bituma bamwe mu bakora mu nzego z’ibanze badashobora guha abaturage serivisi zinoze, bigatuma ikigero cya serivisi zitanga gikomeza kuba hasi, nk’uko ubushakashatsi bw’Ikigo k’Igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) bwabigaragaje.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, arasaba intore z’abagize inzego z’urubyiruko kurwanya akarengane batanga amakuru y’abantu bose barya iby’abandi, bakanyereza umutungo w’abaturage, kuko basubiza inyuma Abanyarwanda.
Musabyimana Jacqueline w’imyaka 20 utuye mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza arashinja umugabo we Bigirimana Phocas ko amaze amezi hafi atandatu amutaye amuziza kubyara abana b’impanga.
Abaturage bo mu karere ka Gisagara baratangaza ko batazemerera umuntu uwo ariwe wese uzashaka kubinjizamo ibitekerezo bibasubiza inyuma mu mibanire, mu bumwe n’ubwiyunge ndetse n’iterambere.
Umunyarwanda Kanyankore Marcel Rudasingwa wari uherutse gushingwa n’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu kwezi gushize ibijyanye n’imicungire y’icyorezo cy’indwara ya Ebola mu gihugu cya Gineya Konakiri (Guinée Conakry), basanze yapfiriye muri hoteli yari acumbitsemo muri icyo gihugu cya Gineya.
Komisiyo yashinzwe kugenzura icyihishe inyuma ya filimi BBC yatambukije ipfobya Jenoside yise “Rwanda’s Untold story” izatangira iperereza mu cyumweru gitaha tariki ya 26/11/2014 ibaza abantu batandukanye ndetse ikaba iteganya no kubaza ubuyobozi bwa BBC.
Mu gihe akarere ka Rutsiro ari ko katoranyijwe nk’icyitegerezo mu gushyira Abanyarwanda mu byiciro by’ubudehe bivuguruye, byagaragaye ko abashyize muri mudasobwa amakuru yo mu tugali y’ibyo byiciro bakoze amakosa.
Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) ruratangaza ko itegeko rishya rigena umushahara fatizo (minimum wage) riteganywa kugezwa mu nama y’abaminisitiri ngo baryemeze, rizabafasha kurushaho kuganira n’abakoresha ku bijyanye no guhemba abakozi neza.