Abaturage basaga ibihumbi 16 bakora muri gahunda ya VUP mu karere ka Gakenke bavuga ko bagiye kumara amazi atatu batarahembwa amafaranga bakoreye kandi biteganyijwe ko bahemberwa nyuma y’iminsi 15 kuko VUP igamije gufasha abaturage gutera iterambere.
Umusore witwa Munyanshongore Maurice arashima ko nyuma yo gutoroka FDLR akagaruka mu Rwanda, Leta itamutereranye ahubwo yamurihiriye amashuri ubu akaba ari umwalimu.
Umukobwa wakoraga akazi ko mu rugo mu Mudugudu wa Rugoro, Akagali ka Karuruma, Umurenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ari mu maboko ya Polisi akekwaho kuroga umuryango ugizwe n’abantu batandatu yakoreraga, abinyujije mu ifunguro ry’isombe yabagaburiye ryari rihumanye.
Urubyiruko rwo mu matorero ya gikirisitu atandukanye yo mu bihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC), by’umwihariko abo mu Karere ka Rusizi n’umujyi wa Bukavu muri RDC, rurasabwa gukomeza kubaka no guharanira kwimakaza umuco w’amahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari.
Abana bafashwa na Compassion International mu mushinga wa Rw 728 Rukali barashyira mu majwi Pasiteri Fidèle Ndayisaba ushinzwe uyu mushinga kuba ari gukoresha uburiganya ngo arigise impano yabo ya Noheri y’umwaka wa 2014 bohererejwe n’abaterankunga babafasha bo mu bihugu byo hanze.
Abaturage bo mu Karere ka Huye bagaragarijwe amafoto yafashwe n’urubyiruko rwo mu Karere ka Huye rwiga mu mashuri yisumbuye no muri kaminuza ndetse n’urutiga afite ubutumwa butandukanye buganisha ku mahoro, rubishishikarijwe n’umuryango Never Again Rwanda binyuze mu marushanwa.
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko kuba muri aka karere nta bibuga by’imyidagaduro bihari ari imwe mu mpamvu zituma abana bari mu biruhuko ndetse n’urubyiruko muri rusange rwishora mu biyobyabwenge.
Umuryango Les Onze du Dimanche uhuza abakora siporo batabigize umwuga bo mu Karere ka Muhanga, Kuwa 21/12/2015, wahaye abana bato noheli ugamije gukangurira ababyeyi kwita ku bana babo no kubahuza ngo bafatanye kwishimira iminsi mikuru isoza umwaka.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu Karere ka Ngororero bakomeje kuvuga ko batishimiye amafaranga y’intica ntikize bongerewe ku mushahara wabo mu rwego rwo kubazamura mu ntera.
Abafashamyumvire mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gisagara bavuga ko kwigisha abaturage amategeko, inshingano zabo ndetse n’uburenganzira bw’abagize umuryango, ari bumwe mu buryo bwafasha mu gukumira ihohoterwa mu muryango.
Abakecuru b’incike umunani bo mu Karere ka Kamonyi bashyikirijwe inzu ifite agaciro k’amafaranga y’ u Rwanda asaga miliyoni 41 yo kubamo.
Ishami ry’urwego rw’umuvunyi rishinzwe kugenzura imyitwarire y’abakozi ba Leta riratangaza ko amakuru akenewe n’umunyamakuru cyangwa umuntu wese ushaka kumenya amakuru agomba gutangwa nta yandi mananiza.
Umubyeyi Nyirahabimana Esther w’imyaka 45 y’amavuko, utuye mu Mudugudu wa Nyakarekare, Akagari ka Nyakarekare mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, aravuga ko ahangayikishijwe cyane n’abana be bakomeje guta urugo kubera ingaruka z’amakimbirane aterwa n’umugabo we umuca inyuma.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rulindo basanga umunsi wa Noheri ari umunsi nk’iyindi dore ko hari n’abatawizihiza bakigumira mu mirimo yabo isanzwe ya buri munsi, ahubwo bakizihiza ubunani kuko baba bishimira ko barangije umwaka bahumeka umwuka w’abazima.
Hakizimana Soter Céléstin, umunyarwanda uba mu gihugu cya Niger aratangaza ko akurikije uko u Rwanda rumaze gutera imbere asanga nta mpamvu yatuma umunyarwanda akomeza kwitwa impunzi.
Urubyiruko rw’umuryango Barakabaho Foundation rwakoze umuganda ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro, mu gikorwa cyateguwe n’uyu muryango warenze benshi muri bo bari impfubyi abandi bandagaye nyuma ya Jenoside ubwo uyu muryango washingwaga.
Inama ya Biro politike y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi yateranye kuri uyu wa gatandatu tariki 20/12/2014, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yafatiye ingamba zikomeye bamwe mu banyamuryango babonwa nk’abataye umuco, yiyemeza gushyira ingufu mu kuzamura ubukungu, umutekano, ubuzima bwiza n’iterambere ry’Abanyarwanda (…)
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gisagara bavuga ko batishoboye ariko ubufasha bwo kubakirwa bukaba bwaratinze kubageraho mu gihe ahandi mu Rwanda hagenda hagaragara ibikorwa byo kubakira abatishoboye, barasaba ko bwakwihutishwa kuko babayeho nabi.
Bamwe mu babyeyi bo mu mirenge iherereye mu kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi baratangaza ko ikibazo cy’abana b’abakobwa bagenda bakuramo inda kigenda kirushaho gukaza umurego uko iminsi igenda icyanamo, aho bavuga ko ahanini giterwa nirari ry’ikigihe kimwe n’umuco wo kudahana abana.
Abaturage mu karere ka Rutsiro bakurikiranye inama y’igihugu y’umushyikirano yasojwe kuri uyu wa 19/12/2014 bishimiye imyanzuro yayivuyemo basaba ko umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yazakurikirana ishyirwa mu bikorwa byayo.
Mu Kagari ka Ruronde mu Murenge wa Rusebeya ho mu Karere ka Rutsiro haturikirijwe igisasu cyari cyaratezwe n’abacengezi, kuwa gatanu tariki ya 19/12/2014 ku isaha ya saa sita n’iminota 50 z’amanywa.
Abanyarwanda basanzwe mu mirimo itandukanye mu gihugu basoje amahugurwa yateguwe n’ingabo z’igihugu (RDF) ku gutegura amahugurwa n’uburyo utanga amahugurwa agomba kwitwara kugira ngo ubumenyi atanga bwumvikane.
Abaturage bafite amatungo mu kagari ka Rusura mu murenge wa Busasamana bavuga ko bacyeneshejwe no guturira ikibaya kibagabanya na Kongo kirimo abasirikare bababira amatungo, mu gihe iki kibaya cyagombye kubafasha guteza imbere ubworozi.
Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo (RPC), Chief Superintendant (CSP) Simon Pierre Mukama arasaba abafite utubari kudakomeza guha inzoga abantu bigaragara ko bamaze gusinda.
Guverineri w’intara y’Uburengerazuba, Cartas Mukandasira aravuga ko ibikorwa byo kubaka umupaka wa La Corniche uhuriweho n’u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC) mu Karere ka Rubavu bitazabangamira igikorwa cyo kuvugurura imipaka hagati y’ibihugu byombi cyatangiye muri uyu mwaka wa 2014.
Abanyeshuri bo mu karere ka Kayonza bari mu biruhuko bavuga ko serivisi zitangirwa mu kigo cy’urubyiruko cyo muri ako karere zituma batarangazwa n’abashobora kubashora mu ngeso mbi. Aho guta igihe bazerera bajya kwidagadura mu mikino itandukanye abandi bakaba bari mu isomero ry’icyo kigo bihugura mu bintu bitandukanye.
Nyuma y’imyaka umunani abaturiye ikibuga cy’indege cya Rubavu batemerewe kugira icyo bakorera ku butaka bwabo kubera imirimo yo kicyagura iteganwa, ubu barahabwa ikizere ko icyo kibazo kizakemuka vuba.
Abakozi n’abayobozi ba Bralirwa basuye abarwayi barwariye mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK) babagenera ibikoresho byo kwifashisha mu isuku, banatera inkunga ibitaro amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois yatangaje ko umuntu wese wisunga itangazamakuru agakorana naryo ahirwa, kuko ari umuyoboro mwiza wo kunyuzamo gahunda za leta kugira ngo zigere ku baturage.
Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Nyamata (TSS Nyamata) ryahaye ikigo cyita ku bakecuru b’incike n’imfubyi zitagira kirera cyitwa “Maison Notre Dame de Compassion” inkunga y’ibitanda byo kuryamaho bifite agaciro k’ibihumbi bisaga 500.