Komisiyo y’Abadepite ishinzwe Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere iratangaza ko itumva impamvu ikibazo cy’indaya zigaragaza mu Mujyi wa Muhanga kidacika.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wahaye ipeti rya ‘Sous-Lieutenant’ abasirikare bato(Cadets) bo mu Ngabo z’u Rwanda bagera kuri 528 barimo ab’agitsina gore 60, kuri uyu wa gatanu tariki 26/6/2015; anaburira Ingabo z’igihugu n’abakozi b’izindi nzego muri rusange, ko abatatira igihugu bazabihanirwa n’amategeko, kabone (…)
Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, kuri uyu wa 25 Kamena 2015 yemeje ingengo y’imari ya 2015-2016 ingana na miliyari 15 na miliyoni 854, miliyari 7 na hafi miliyoni 380 zingana na 46.6% by’ingengo y’imari yose akaba yagenewe ibikorwa by’iterambere ry’akarere.
Abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bamaganye Ubwongereza kubera guta muri yombi Lt Gen Karenzi Karake basaba ibihugu by’Uburayi ahubwo guta muri yombi abakoze Jenoside bicumbikiye aho guta umwanya ku birego by’umucamanze wo muri Espagne ukingira ikibaba nkana abagize uruhare muri Jenoside agashinja abayihagaritse.
Abafundi bubatse amashuri mu 2012 ntibishyurwe barashinja ubuyobozi bw’umurenge kubasinyisha igihe bagiye gusurwa n’abayobozi bakuru b’igihugu, bababeshya ko amafaranga yabonetse ariko bahava ntibagire n’ifaranga babishyura mu birarane byabo.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyamabuye mu Mujyi wa Muhanga baramagana agasuzuguro k’amahanga akomeje gupyinagaza Umugabane wa Afrika by’umwihariko u Rwanda.
Urukiko rwa Westminster mu Bwongereza, ku mugoroba wo kuri uyu wa 25 Kamena 2015 nyuma y’impaka nyinshi cyane rwarekuye Lt Gen Karenzi Karake ariko rutegeka ko atanga miliyoni amapawundi, ni ukuvuga abarirwa muri miliyari y’amafaranga y’u Rwanda y’ingwate kugira ngo ajye yitaba urukiko.
Kuri uyu wa 25 Kamena 2015 mu turere twose tw’Intara y’Iburengerazuba abaturage biriwe mu bikorwa byo kwamagana ifatwa rya Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake bavuga ko bafata nk’agasuzuguro ibihugu bikize bikorera ibihugu by’Afurika.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame atangaza ko ifatwa rya Lt Gen Karenzi Karake mu Bwongereza, “ari urubanza ruzatuma abanyarwanda bigenera uko bashaka kubaho.”
Abaturage b’utugari twa Nyagatare, Barija na Nsheke tumwe mu tugize umurenge wa Nyagatare, bazindukiye mu gikorwa cyo kwamagana Leta y’ubwongereza banayisaba kurekura byihutirwa Lt. Gen. Karenzi Karake wafatiwe mu Bwongereza.
Imbaga y’abaturage basaga 5000 bo mu Karere ka Kayonza kuri uyu wa 25 Kamena 2015 bazindukiye mu rugendo rwo kwamagana itabwa muri yombi rya Lt Gen Karenzi Karake wafatiwe mu gihugu cy’ubwongereza ndetse bavuga ko batazahwema kwamagana agasuzuguro k’Ubwongereza kugeza bamurekuye.
Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame aratangaza ko amahanga atera inkunga u Rwanda adakwiye kuzikoresha nk’urwitwazo rwo kurukandamiza, kuko u Rwanda rutazemera kugurana agaciro k’Abanyarwanda nazo.
Abaturage b’Akarere ka Rwamagana babarirwa mu bihumbi 10 baramukiye mu myigaragambyo yo kwamagana itabwa muri yombi rya Lt. Gen. Karenzi Karake, basaba ko u Bwongereza bwamurekura vuba na bwangu.
Nyuma y’uko imbaga y’Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye ejo ku wa 24 Kamena 2015 bigaragambirije kuri Ambasade y’Ubwongereza bagaya icyemezo cy’Ubwongereza cyo guta muri yombi Lt Gen Karake Karenzi bagasaba ko arekurwa, mu Rwanda hose kuri uyu wa 26 Kamena 2015 baramukiye mu myigaragambyo yo gusaba Ubwongereza kumurekura.
Minisitiri ushinzwe ubuhinzi muri Kivu y’Amajyaruguru Carly Nzanzu Kasivita arasaba abayobozi bakora ku mipaka kuba maso, bagakumira buri muzigo urimo inyama z’inkoko zivuye muri Turukiya zanduye ibicurane by’ibiguruka.
Ikigo gishinzwe Ingufu mu Rwanda, REG, hamwe n’Umuryango w’Ubukungu mu Bihugu by’Ibiyaga Bigari(CEPGL), bagiranye amasezerano yo gushyiraho amategeko agenga ubucukuzi bwa gazi metane iri mu Kiyaga cya Kivu, akaba agomba kubahirizwa ku mpande zombi, u Rwanda na Kongo bisangiye icyo kiyaga.
Kuri uyu mugoroba tariki 24 Kamena 2015, Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma agira Dr Papias Musafiri Malimba, Minisitiri w’Uburezi asimbuye kuri uyu mwanya Prof. Silas Lwakabamba wari uwumazeho igihe kigera ku mwaka.
Bamwe mu bari bitabiriye imyigaragambyo yabereye kuri ambasade y’Abongeleza biyemeje gukomeza kwigaragambya kugeza igihe u Bwongeleza buzafatira icyemezo cyo kurekura Lt. Gen. Karenzi Karake wafatiwe i Londres muri wikendi ishize.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Mme Louise Mushikiwabo, aratangaza ko itabwa muri yombi rya General Emmanuel Karenzi Karake ari agasuzuguro kadakwiye kwihanganirwa.
Abantu barenga 1.000 baturutse hirya no hino mu mujyi wa Kigali bateraniye ku kicyaro cy’ambasade y’Abongeleza, bamagana ifatwa rya Lt. Gen. Karenzi Karake, uhagarariye Urwego rw’iperereza mu Rwanda.
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yamaze kwemeza ingengo y’imari izakoreshwa muri ako karere mu mwaka wa 2015/2016, aho 35% by’iyi ngengo y’imari bizakoreshwa mu bikorwa by’iterambere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burasaba abana guharanira kugira uruhare mu kubungabunga uburenganzira bwabo, kandi bakagira abo bafatiraho ingero z’ibikorwa byiza bizabafasha kuvamo abayobozi beza b’ejo hazaza.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kirehe ku wa 22 Kamena 2015 yasubije Ubuyobozi by’Inkambi ya Mahama icumbitsemo impunzi z’Abarundi ibikoresho byafashwe na Polisi biguzwe mu mpunzi mu buryo bunyuranyije n’amategeko bifite agaciro k’ibihumbi 540.
Mutoni Jean d’Amour washinze umuryango yise Act of Gratitude usanzwe ukora ibikorwa by’urukundo byo kwitura, yabihembewe n’Umwamikazi w’Ubwongereza, nyuma yo gutsinda irushanwa ryari ryateguwe hagamije kureba imishinga ifite ibikorwa byiza.
Abaturage bimuwe mu bice by’amanegeka mu mirenge ikikije uwa Rongi mu Karere ka Muhanga baravuga ko kuba amasambu yabo ari kure kandi ari yo bakesha kubaho bikomeje gutuma ubuzima bwabo bugenda nabi.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Gisenyi buvuga ko bumaze kuremererwa n’ikibazo cy’ababyeyi basiga abana b’impinja ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi, bakigira gushaka amafaranga mu mujyi wa Goma.
Inyubako y’ibiro by’akarere ka Bugesera igiye gusubizwa ku isoko maze ipiganirwe kubashaka kurangiza imirimo yiyo nyubako, nyuma yaho rwiyemezamirimo ayitaye ntayuzuze biba ngombwa ko haseswa amasezerano.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero n’ubwa koperative (COTRAGAGI) ihuza abahinzi b’icyayi bahuriye ku ruganda rwa Rubaya ruri mu murenge wa Muhanda mu muri aka karere, bwaciye ikoreshwa ry’abana mu mirimo y’icyayi ariko bamwe barinangiye.
Zimwe mu mpunzi z’abarundi zahungiye mu Rwanda zirishimira uburyo zakiriwe n’Abanyarwanda, nyuma y’uko bahahungiye kubera imyigaragambyo yari mu Bujumbura yamagana icyemezo cy’umukuru w’igihugu cyo kwiyamamariza manda ya gatatu.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias wari usanzwe uyobora umuryango FPR-Inkotanyi mu karere, yongeye gutorerwa gukomeza kuwuyobora, nyuma y’uko yari nawe mukandida rukumbi kuko ntawe bari bahanganye.