
Perezida Kagame amaze gufungura Kigali Convention Centre.
Perezida Kagame yashimye uruhare rwa buri umwe kugira ngo iyi nzu yuzure mu Rwanda. Yagize ati "Iyi nyubako ntabwo iba yuzuye iyo hatabaho ubufatanye bw’Abanyarwanda n’abafatanyabikora bacu."

Perezida Kagame ayifungura.
Yavuze ko iyi nzu igaragaza ishusho y’umuco Nyarwanda ariko ikaba na gihamya ko Abanyarwanda iyo bifuje ikintu bashirwa bakigezeho.


Kigali Convention Centre ni imwe mu nyubako nini mu karere u Rwanda ruherereyemo, kuko ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi bitanu.
Izajya yakira ibikorwa bitandukanye nk’inama, ibirori n’imyidagaduro, ikaba inabarizwamo Hoteli nshya muri Kigali "Radison Blu Hotel."
Kigali Convention Centre yatangiye kubakwa ahagana mu 2007.

Ifite ibyumba by’inama byiza cyane.


Aba mbere bahaganuye.


Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
byiza cyane ! twifuzako abanyarwanda aribo kwikubitiro babonamo akazi kubwinshi! aho gushyiramo abanyamahanga! erega turabishoboye! abo bireba babidufashemo agashomeli hanzaha ni dange !
Nukuri iyinzu yubastwe ikenewe kigali inteye amastiko ejo hazaza