Umushinga wa Muvumba Perezida Kagame aherutse kuvugaho wagarutse muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje amasezerano 8 afite agaciro ka Miliyari 133.9 Frw atararangiza igihe yateganyirijwe, ariko imirimo yayo ikaba igenda nabi cyane.

Iyo mishinga, imaze igihe kiri hagati ya 60% na 97% y’ighe yateganyirijwe, ariko ishyirwa mu bikorwa byayo ubu riracyari hasi cyane, hagati ya 12% na 56%.

Umwe muri iyi mishinga wo kubaka urugomero rwo kuhira imyaka, no gutanga amashanyarazi, Muvumba Multipurpose Dam mu Karere ka Nyagatare, wagenewe Miliyari 102.7 Frw, ubu ukaba umaze 60% by’igihe wateganyirjwe, nyamara imirimo imaze gukorwa ubu ikaba iri kuri 55%.

Ubu imirimo yo kubaka urugomero igeze kuri 55%, kandi abawushyira mu bikorwa bateganya ko muri Werurwe 2027 iyo mirimo yose izaba yarangiye, harimo n’igice cy’amashanyarazi aturuka ku rugomero (Hydropower component).

Amafaranga yo gutunganya hegitari 3,073 muri hegitari 10,000 ateganyijwe ubu ngo yamaze kuboneka. Igice bisigaye ni icyo kugeza amazi ku baturage ndetse n’ahasigaye hagenewe kuhira imyaka, aho inyigo zabyo zose zamaze gukorwa, kandi Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ifatanyije n’inzego bireba ubu ngo barimo gushaka uburyo bwo kubona inkunga zikenewe.

Mu mpera za Werurwe, ubwo yasozaga umwiherero w’Abayobozi PerezidaPaul Kagame yabajije impamvu uyu mushinga utashyizwe mu bikorwa uko bikwiye.

Icyo gihe, Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasabye imbabazi avuga ati “Ni byo koko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika twashyize mu bikorwa umushinga wo kuhira imyaka, ariko twibagirwa ko hariho n’igice cyo gutanga amazi mu mirenge yindi.”

Aha ngaha Perezida wa Repubulika yagize ati “Burya muranibagirwa? Kwibagirwa ni icyaha, it’s literally criminal. Ni gute mwakwibagirwa guha amazi abaturage?”

Perezida Kagame ibi bisobanuro byose ntiyabyemeye, ariko yavuze ko impamvu zitera ibi byose, “abayobozi ni abirasi, kandi biratana ubusa.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka