
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo itangaje iki kiruhuko nyuma y’uko Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC) butangaje ko Umunsi mukuru usoza igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan umwaka wa 2020 uteganyijwe ku Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2020.
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda uvuga ko igikorwa cyo kuyobora isengesho rya Iddi-El Fitri kizabera kuri Televiziyo ya RBA guhera saa moya za mugitondo kugeza saa mbili z’amanywa (07h00-08h00).
Ubuyobozi bw’Abayisilamu mu Rwanda kandi bwaboneyeho kumenyesha Abayisilamu ko mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19, amasengesho bazayakorera mu ngo zabo hamwe n’imiryango yabo.

Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Gukora isumabumenyi rihugura abazakora ikizamini cy’akazi k’uburezi muri Ngoma.
Gukora isumabumenyi rihugura abazakora ikizamini cy’akazi k’uburezi muri Ngoma.