Umunsi mukuru wa Iddi-El-Fitri uteganyijwe kuri iki Cyumweru

Ubuyobozi bukuru bw’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda (RMC) buratangaza ko Umunsi mukuru usoza igisibo gitagatifu cy’ukwezi kwa Ramadhan umwaka wa 2020 uteganyijwe ku Cyumweru tariki 24 Gicurasi 2020.

Umwaka ushize amasengesho yo kwizihiza umunsi mukuru nk'uyu ku rwego rw'Igihugu yabereye i Nyamirambo kuri Stade ya Kigali mu mvura nyinshi
Umwaka ushize amasengesho yo kwizihiza umunsi mukuru nk’uyu ku rwego rw’Igihugu yabereye i Nyamirambo kuri Stade ya Kigali mu mvura nyinshi

Itangazo Kigali Today ikesha Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda riravuga ko igikorwa cyo kuyobora isengesho rya Iddi-El Fitri kizabera kuri Televiziyo ya RBA guhera saa moya za mugitondo kugeza saa mbili z’amanywa (07h00-08h00).

Ubuyobozi bw’Abayisilamu mu Rwanda kandi bwaboneyeho kumenyesha Abayisilamu ko mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19, amasengesho bazayakorera mu ngo zabo hamwe n’imiryango yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

AmakuruYurwandanamafotoyabyo

Amakuru yanditse ku itariki ya: 22-05-2020  →  Musubize

Ese ubundi "igisibo" ni ngombwa?Muli Matayo 9:14,babajije Yesu bati:Kuki abigishwa bawe badakora igisibo?Yabashubije ko ibyo byari imihango y’Abafarisayo.Avuga ko "nta wutera ikiremo gishya ku mwenda ushaje"Yaberekaga ko yakuyeho Imihango ya kera y’Abafarisayo.Soma Matayo 9:14-16.Ntabwo abigishwa ba Yezu bajyaga mu gisibo nkuko bible ivuga.Umukristu nyakuri arangwa n’urukundo nyakuri.Ntabwo arangwa n’Imihango y’Abafarisayo ya kera.Ahubwo arangwa n’urukundo nyakuri.Akirinda kwiba,kubeshya,ruswa,kujya mu ntambara z’isi na politike.Kubera ko bituma ukora ibyo Imana itubuza.

hitimana yanditse ku itariki ya: 23-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka