Yemeza ko Padiri Ubald yamukijije ijisho yari arwaye imyaka 17

Umusore witwa Kavejuru ahamya ko yakize uburwayi bw’ijisho yari afite kuva mu mwaka wa1995 kugera mu mwaka wa 2012 abikesheje amasengesho ya Padiri Ubald Rugirangoga wo muri Paruwasi wa Mushaka mu karere ka Rusizi.

Kavejuru avuga ko ngo nta bitaro byitwa ngo birakomeye atagezeho mu Rwanda ku buryo ngo n’abaganga benshi bari bamaze kumumenya ariko ngo bageze aho bamusezerera bamubwira ko uburwayi bwe butari ubwo gukira kuko ngo muri iryo jisho basanzemo uburwayi bwa kanseri.

Padiri Ubald Rugirangoga afite impano zitandukanye.
Padiri Ubald Rugirangoga afite impano zitandukanye.

Nyuma yaho ngo yaje guhura n’igitangaza atazibagirwa yitabira amasengesho ya Padiri Ubald Rugirangoga akimusengera amubwira ko ngo azakira kandi amwizezabko agiye kujya amusengera buri gihe uko agiye gusenga maze nyuma y’iminsi mike uburibwe bw’ijisho rya Kavejuru bwarashize ndetse ubu ngo yamaze gukira neza.

Ahantu hose Kavejura ageze avuga ubuhamya bwe ashima Imana yahaye Padiri Ubald Rugirangoga impano yo gukiza indwara zananiranye kuvurwa. Uyu mupadiri kandi ashimwa ku bintu bitandukanye mu karere ka Rusizi aho ari n’umuhuza w’abantu bakoze Jenoside n’abiciwe imiryango.

Abakirisitu batandukanye bitabiriye isengesho rya Padiri Ubald Rugirangoga.
Abakirisitu batandukanye bitabiriye isengesho rya Padiri Ubald Rugirangoga.

Icyo gikorwa yagitangije muri paruwasi ya Mushaka ndetse kugeza ubu imiryango 140 imaze gusaba imbabazi abo bahemukiye kandi bakaba babanye neza; abenshi mu baturage bavuga ko uyu mupadiri adasanzwe kuko ngo afite impano zikomeye muri we.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 15 )

Umunyamakuru wanditse iyi nkuru ajye amenya uko ibintu bimeze, asobanukirwe neza. Yanditse title y’inkuru ivuga ngo Padri Ubald yakijije uriya muntu uburwayi bw’ijisho. Si Padri Ubald ukiza ahubwo ni Yezu ukiza. Ubald abisaba Yezu, Yezu akabikora agakiza abantu.

Murenzi yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

Yezu ni muzima. Nanjye nifuje kubamanyesha ko Padiri Ubald yansengeye ngakira igifu mubyukuri nagombye kuba narapfuye.K2D ndabashimiye kubw’iyi nkuru inyibukije byinshi kuri Yezu Nyirimpuhwe.Ndabatumiye muzajye muri Messe ya Ubald impuhwe za Nyagasani muzibonere amaso ku maso.

alias yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize

None se ni Obald wamukijije cyangwa yakijijwe n’Imana? Iriya mpano nawe uyisengeye wayibona, erega ukwemera kwacu kuracagase. Ikindi kwiyemerana impano nabyo si byiza kuko uriya si umwihariko w’aba padiri gusa. Yavuye se n’aba Tanzania bakareka kutwirukanira abaturage shishi itabona?

Kanakuze yanditse ku itariki ya: 12-08-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka