Urugendo rukomeye Ibuka France yanyuzemo kugira ngo ibeho
Umwe mu bashinze Ibuka France Jeanne Allaire Kayigirwa yavuze ko baciye mu bihe bikomeye kugira ngo bemerwe, muri iki gihugu gifite amateka akomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ubu bakaba bamaze kugera ku bikorwa byiza.
Aha, yavuze ko ikibazo gikomeye bahuye na cyo bagitangira mu 2002, ari uko batashoboraga kwemerwa, cyangwa guhabwa umwanya wo guterana ku mugaragagaro.
Iki gihe ngo harimo ubuhakanyi bwa Jenoside mu bayobozi ba politiki b’Ubufaransa, abasirikare babaye muri Opération Turquoise mu Rwanda, abarimu ba Kaminuza n’abandi.
Aba bose, ngo babangamiraga ibikorwa bya Ibuka France kuko babaga ari abantu bafite imbaraga mu miyoborere y’Igihugu.
Yatanze urugero aho i Paris, inshuro ebyiri muri 2003-2004, ngo babangiye kwibuka, ariko umunsi ubanza, bari bemereye ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba i Burayi bahakana Jenoside.
Aba ngaba, ngo Umujyi wa Paris wabemereye kwibuka ihanurwa ry’indege ya Perezida Juvenal Habyarimana, kandi babikorera muri uwo mwanya bari bangiye Ibuka.
Kayigirwa yagize ati "Hari ubwo twapaganga igikorwa gihuza abantu benshi, ariko tukabura abatwishingira."
Ikindi gihe nabwo, ngo basabaga Misa mu rwego rwo kwibuka no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bakabura uyibasomera.
Agira ati "Mu Bufaransa ibijyanye no kwibuka ntibabyumvaga kuko babigiraga ikintu politiki."
Mu gihe Leta yabahakaniraga, ngo abagerageje kubumva bwa mbere bari imiryango itagengwa na Leta.
Muri iyo miryango harimo Association Survie, Union des Etudiants Juifs de France na SOS Racisme.
Abanditsi na bo barabafashije, barimo Jean-Pierre Chrétien, Patrick de Saint-Exupéry, Madeleine Mukamabano na José Kagabo.
Ubu bufasha ngo bwagiye bubaha uburyo bwo kugera ku bindi bikorwa, nko kugeza mu rukiko umunyamakuru Pierre Péan, babifashijwemo n’umuryango SOS Racisme.
Yagize ati "Gahoro gahoro twagerageje kureba uburyo twashyiraho ahantu ho kwibukira mu Makomini, kuva muri 2010. Mu 2011, Amakomini amwe n’amwe yatangiye kubyitabira."
Muri Paris naho, kuva mu 2014 ubwo Meya Anne Hidalgo yashyirwagaho, byatangiye kugenda neza, naho bashyiraho aho kwibukira.
Hari nk’aho bashyizeho kuri 13e arrondissement, ndetse n’urwibutso rwa Aminadabu Birara rwibutsa ubutwari bw’Abasesero muri Jenoside, rukaba ruri muri 18e arrondissement.
Kuva aho Paris yitabye Karame, ubu indi mijyi na yo yaritabiriye. Iyo ni nka Strasburg, Toulouse, Montpellier, hose hagiye hari ahantu ho kwibukira.
Yagize ati "Uyu munsi, uretse mu Rwanda, Ubufaransa ni cyo gihugu gifite ahantu henshi ho kwibukira."
Kuva Perezida Emmanuel Macron aje, ngo ibinti byagiye bihinduka, aho agira ati "Twagiye tubona ibintu bihinduka cyane. Ihakana ryaragabanutse cyane, ndetse yaranatwakiriye mu 2019. Twasabye ko hashyirwaho umunsi w’Igihugu wo kwibuka, kandi yarabyemeye.
Agira ati "Turashima ko ubu ngubu kwibuka bibera aha hantu harenga cumi na hatanu, ndetse bikitabirwa n’abayobozi b’inzego zatowe, n’abahagarariye Leta."
Ubu ngo hari ahantu harenga 15 ho kwibukira kandi ngo hashobora kuboneka n’ahandi mu minsi iri imbere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|