Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yishimiye intsinzi y’Ikipe y’Umupira w’Amaguru ya DRC

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yishimiye intsinzi y’ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (Les Leopards) nyuma yo kubona intsinzi yayihesheje itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, nyuma y’imyaka 52.

Yolande Makolo mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko umupira w’amaguru ari igikorwa cyiza kuko ikipe iba igizwe n’abantu baturuka mu ntara zitandukanye, bavuga indimi zitandukanye kandi bafite amateka atandukanye, bakambara umwambaro umwe bigatuma Igihugu cyose kigira inzozi gihuriraho.

Yavuze ko uwo mwuka w’ubumwe ari ingenzi cyane ku buryo utagakwiye guhindurwamo urwango ndetse aboneraho kwifuriza ishya n’ihirwe ikipe ya Les Leopards.

Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yaherukaga mu gikombe cy’Isi mu 1974 ubwo yitwaga Zaire. Les Leopards yabigezeho nyuma yo gutsinda Jamaica igitego 1-0 ku mukino wa kamarampaka Mpuzamigabane wabereye muri Mexico mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka