Umushyikirano ni umwanya mwiza wo gusuzuma ibyagezweho - Depite Mukabalisa Germaine

Depite Mukabalisa Germaine avuga ko umushyikirano ari umwanya mwiza wo guha ijambo buri wese mu biganiro bigamije kureba ibyagezweho no kuganira kuri gahunda za Guverinoma no gusuzuma ahagomba kongerwamo imbaraga.

Depite Mukabalisa Germaine yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Gashyantare 2026 mu kiganiro kidasanzwe kuri KTRadio aho yagarutse ku kamaro k’umushyikirano.

Depite Mukabalisa avuga ko mu itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuga ko Umushyikirano uba rimwe mu mwaka, ukaba ari umwanya mwiza abaturage baganira na Perezida wa Repubulika ku bibazo abaturage baba bafite.

Depite Mukabalisa avuga ko abagize Inteko Ishinga Amategeko mu nshingano zabo harimo no kugenzura gahunda za Guverinoma bareba ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta ndetse n’ibyo Perezida wa Repubulika aba yaremereye abaturage niba bishyirwa mu bikorwa uko bikwiriye.

Ati “ Tuvuge tubonye nka Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) itweretse ko igipimo cyo gutanga serivisi ku baturage kiri hasi, twe duhita duhamagara za nzego, tukazibwirwa ko bigaragara ko ikiciro cy’imibereho myiza y’abaturage kiri hasi tukazibaza tuti kubera iki iki kibazo kidakemuka”.

Depite Mukabalisa avuga ko iyo inzego bireba batanze ingamba zo gukemura ibyo bibazo nyuma Abadepite bategura umunsi bakajya kureba ko byashyizwe mu bikorwa.

Depite Mukabalisa avuga ko ibibazo biba bihari bidasaba imbaraga nyinshi ngo bikemuke, agasanga habayeho ko inzego zitandukanye zigira imikoranire hagati yazo kugeza ku nzego z’ibanze zibikurikirana byakemuka.

Ku kibazo yabajijwe kijyanye n’umuryango uburyo wabaho utekanye Depite Mukabalisa yavuze ko ikibazo cy’umuryango kitazakemurwa n’ubuyobozi bwo hejuru ahubwo kigomba kwitabwaho n’abagize inzego zibanze ariko noneho n’abagize umuryango ubwabo.

Ati “ Bisaba ubufatanye ariko bigahera kuri ba nyirumuryango ku igiti cyabo kuko aribo baba bagomba kwicara bakaganira ibibazo byabo bakabikemura mu bwumvikane”.

Depite Mukabalisa asanga hakwiye kubaho no gusigasira umuryango bigakorwa n’ababyeyi ndetse n’inshuti zawo.

Ati “ N’ababyeyi n’inshuti n’imiryango bakwiriye kujya baba hafi abamaze kurushinga bakabasura bakamenya amakuru yabo niba ari meza, basanga bafite ibibazo bakabafasha kubikemura”.

Ku kibazo kijyanye n’imikorere y’inganda itaranozwa neza ngo zitange umusaruro uko bikwiriye Depite Mukabalisa avuga ko uretse inganda zidakora neza hari ibindi bitagenda.

Ati “Impamvu zatuma inganda zidakora neza byaturuka no kutabona umusaruro uhagije wo gukoresha, gusa ibituma imishinga imwe idindira bituruka kudakora inyigo neza gusa bizakemuka kuko ubu hari gahunda y’uko nta ngengo y’imari izajya isohoka nta nyigo igaragara”.

Kudakora inyigo neza bituma hari n’ibikorwa remezo byangirika bitamaze kabiri ndetse hakaba n’ibyangiza ubutaka bw’abaturage nk’uko akomeza abisobanura.

Depite Mukabalisa avuga ko ku bayobozi byagaragayeho ko batita ku gushyira mu bikorwa gahunda za Leta babiryozwa ndetse bakaba banabyishyura binyuze mu butabera.

Ati “Aho niho dukora umwanzuro dushyikirizwa Minisiteri y’ubutabera, gusa ibyiza nuko hatabaho gukora utegereje kuzaryozwa ibyo utatunganyije neza ahubwo umuntu akwiriye gukora neza yirinda izo ngaruka zose ziteza igihombo Leta”.

Ku bibazo by’abaturage baburana ingurane z’ubutaka Depite Mukabalisa asaba ko bajya bicara bafite ibyangombwa by’Ubutaka kugira ngo igihe basabwe kwimurwa mu bikorwa by’inyungu rusange basange bafite ibyangombwa.

Gusa Depite Mukabalisa asanga kuba hari abimurwa nta ngurane biba byaturutse kwiga umushinga nabi bigatuma batabonera ingurane ku gihe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka