Umunyamabanga mukuru wa IRMCT yishimiye imibereho y’Abagororwa mu Rwanda

Umunyamabanga Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha - IRMCT, Abubacarr M. Tambadou ejo yasuye igororero rya Nyanza ririmo n’abafungiwe ibyaha bya Jenoside boherejwe n’uru rukiko yishimira imibereho yabo.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda, yakiriwe n’umuyobozi w’Ikigo gishinzwe igorora CG Evariste Murenzi bagirana ibiganiro bitandukanye byibanze ku buzima bw’abagororwa barimo n’aboherejwe n’uru rukiko bari mu Igororero rya Nyanza.

Tambadou n’itsinda ayoboye basobanuriwe byimbitse gahunda y’igorora n’uburyo ishyirwa mu bikorwa mu magororero yose, aho abagororwa bahabwa amasomo y’uburere mboneragihugu n’imyuga itandukanye irimo ubudozi, ububaji, ubukanishi bw’ibinyabiziga, ubukorikori n’ibindi bitandukanye birimo ubuhinzi n’ubworozi.

Tambadou yashimiye Leta y’u Rwanda n’ubuyobozi bwa RCS ku buzima bwiza yasanganye abagororwa n’imikorere myiza ibaranga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka