Umuganda waciwe intege n’abayobozi bakomeye batawitabira - Umuvugizi wa RDF Gen Rwivanga

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Ronald Rwivanga, yabwiye Abasenateri ko umuganda waciwe intege n’abayobozi mu nzego zo hejuru batawukora kandi bakagombye kubera urugero abaturage.

Yabivugiye mu biganiro nyunguranabitekerezo mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena kuri Politiki y’Igihugu y’Umuganda kuri uyu wa 31 Werurwe.

Gen Rwivanga yagize ati “Ingabo aho ziri mu kazi mu bice bitandukanye zikora umuganda, tuba twambaye sivili ku buryo uwareba yagira ngo ntiduhari, ariko muri rusange ntabwo navuga ko bigenda neza.”

Gen Rwivanga, mu minota itagera kuri ibiri, ati “Natwe ntabwo tubyubahiriza 100% nk’abayobozi. Abaminisitiri, Abajenerali ntabwo twese turi muri ibi bikorwa.”

Gen Rwivanga yavuze ko abayobozi mu nzego nkuru z’ubuyobozi bwite bwa Leta n’ubw’inzego z’umutekano baramutse bitabiriye umuganda mu buryo bukwiye, n’abaturage bawitabira ukarushaho kugenda neza no gutanga umusaruro.

Ni ijambo ryakoze ku mutima Senateri Nkubana, wimyoje agihabwa ijambo ngo ashimangire ibyari bimaze kuvugwa na Gen Rwivanga, ati “Mu by’ukuri Gen Rwivanga akimara gutanga igitekerezo numvaga nahita ndekera aho simvuge kuko avuze ibintu bikomeye.”

Ati “Mu by’ukuri ntabwo umuturage yabona Generali cyangwa Komiseri wa Polisi mu muganda ngo we areke kuwukora.”

Mu mvugo yumvikanamo kuba yakozwe ku mutima, yakomeje agira ati “Umuganda usa n’uwaciwe imbaraga n’abayobozi cyangwa n’abitwa ko bajijutse kuko nk’uko Jenerali yari abivuze, ntabwo yajya mu muganda ari Jenerali cyangwa Komiseri wa Polisi ngo hagire umuntu arusha ipeti uguma mu rugo aryamye."

Yavuze ko abantu bize kimwe n’abandi “bitwa ko bajijutse” umuganda bawufashe nk’igikorwa cy’abaturage basanzwe gusa kandi ngo atari ko bikwiye kuba bimeze.

Ati “Umuganda ni igikorwa cyiza kuko umuganda uva ku muco, umuganda ni ubusabane kandi ni ho hanyuzwa na politiki z’Igihugu.”

Yashimangiye ko umuganda ari ikintu gikomeye kandi kiri mu itegeko, asaba ko abayobozi bakwiye kwisuzuma uhereye ku basenateri, abaminisitiri, abadepite, abaganga n’abandi bize kugira ngo abaturage babarebereho.

Ati “Ngira ngo wenda unatekereje aho utuye, ni abantu bangahe bakora mu nzego za Leta nk’abadepite, abasenateri cyangwa abaminisitiri baza mu muganda buri munsi? Ni twe rero dukwiye guherwaho kugira ngo iki gikorwa cyongere gihabwe agaciro.”

Yubakiye ku bikorwa bya gisirikare bizwi nka “Army Week” yibukije ko inzego z’umutekano zikwiye kureberwaho, zikigirwaho uburyo bwo gukora umuganda ushingiye ku byiciro by’ubumenyi nk’uko mu bihe bya Army Week abasirikare usanga bajya kuvura abaturage amaso, amenyo n’izindi ndwara, bakubakira abaturage, n’ibindi.

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo Koko umuhanda ntiwitabirwa Nkuko bikwiye. Inzego z ibanze Nazi ntiziwutegura neza ngo harakorwa iki. Usanga n abahageze bihagarariye, nta murongo w igikorwa, biganirira. Ibyo Boca intege umuturage ubutaga ntazitabire.
Habeho gahunda ihamye(igenamigambi) hategurwe ikizakorwa, abaturage bakimenyeshwe mbere bazitabire ku bwinshi n ibikoresho

Elie H. yanditse ku itariki ya: 1-04-2026  →  Musubize

Ndashimira ingabo zacu ko iteka ziduha urugero rwiza muri byinshi
Ubwo umuganda ukomoka ku muco wacu, ndagirango nibutse abawishinzwe (Minaloc) ko mu kinyarwanda cyo hambere bavugaga ko "umuntu agiye gutanga umuganda", ntabwo ari "ugukora umuganda".
Umuganda cyari igikorwa cyo gufasha umuturanyi, bamwubakira urugo, inzu se cyangwa ikindi cyamugirira akamaro. Natwe rero natwe nidutange umuganda wo kubaka igihugu cyacu nk’uko koko ingabo zigira "army week" bitanga ( imbaraga, ubumenyi bwabo,...) mu bikorwa by’iterambere ry’u Rwanda

sano yanditse ku itariki ya: 31-03-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka