Ubutabera bw’u Rwanda buracyategereje ko Prince Kid azanwa mu Rwanda

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwavuze ko bugitegereje Ishimwe Dieudonné uzwi ku mazina ya Prince Kid ufungiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kugira ngo arangize igifungo yakatiwe n’inkiko z’u Rwanda.

Mu kiganiro cy’Urukiko rw’Ikirenga ku kurwanya ruswa, abanyamakuru bavuze ko baherutse inkuru ivuga ko Ishimwe afungiye muri Amerika, bakaba bashaka kumenya amaherezo ye.

Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angélique yashubije ko itabwa muri yombi rya Ishimwe Dieudonné ryaturutse ku bindi byaha yari yarakoze muri icyo gihugu.

Ariko kuko yahunze yaramaze guhamwa n’icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina undi ku gahato u Rwanda rwahise rutangira gukorana n’ubutabera bwa Amerika

Yagize ati “ Icyiza nuko hatanzwe ubutabera ku mugaragaro kuko yarafashwe RIB ikora dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha bukuru nabwo bukora iperereza dusanze dosiye ye ifite ibimenyetso bihagije tuyiregera urukiko ku rwego rwa mbere rwaje gufata icyemezo tutishimiye bituma ubushinjacyaha bujurira”.

Icyo gihe, urukiko rwavuze ko ari umwere, ndetse rutegeka ko arekurwa.

Habyarimana avuga ko mu bujurire, urukiko rwasuzumye ibimenyetso byatanzwe rusanga ahamwa n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano ku gahato.

Igihe ubushinjacyaha bwarimo bujuririra icyemezo cyo kumurekura Ishimwe Dieudonné yaje kujya hanze y’igihugu akatirwa adahari.

Ati “ Iyo umuntu yaciriwe urubanza adahari urukiko ruramukurikirana kugira ngo arangize igihano aba yarahawe. Ni muri urwo rwego ubushinjacyaha bukuru bwakoranye na Amerika nyuma yo kumenya ko hari ibindi byaha akurikiranyweho n’icyo gihugu tubamenyesha ko natwe hari ibyaha akurikiranyweho ndetse dutanga n’umwirondoro we wuzuye tunatanga n’ubusabe kugira ngo uyu muntu abe yagarurwa mu gihugu”.

Umushinjacyaha Mukuru yasobanuye ko iyo umuntu arimo akurikiranwa mu kindi gihugu hari igihe bishobora gutinda ko yahita yoherezwa mu gihugu cye.

Yagize ati “ U Rwanda rwasabye ko Ishimwe Dieudonné yoherezwa mu Rwanda mu Kwakira 2024 bakaba bategereje igihe umwanzuro wo kumwohereza uzafatirwa”.

Amakuru yashyizwe hanze n’Urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko areba abinjira n’abasohoka n’imipaka muri Amerika (ICE) avuga ko Prince Kid yatawe muri yombi tariki 3 Werurwe 2025 mu Mujyi wa Fort Worth muri Texas.

Uru rwego rwavuze ko Prince Kid yari amaze iminsi atuye muri Fort Worth mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Amerika yavuze ko uyu mugabo yatawe muri yombi mu rwego rwo kubahiriza icyemezo cy’impapuro zo kumuta muri yombi zashyizweho n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda ku wa 29 Ukwakira 2024.

Kugeza ubu Prince Kid afungiye muri Amerika kugeza igihe ikindi cyemezo icyo aricyo cyose mu bijyanye no kumwohereza mu Rwanda kizafatwa.

Mu Kwakira 2023 nibwo Urukiko Rukuru rwakatiye Prince Kid igifungo cy’imyaka itanu rumuhamije ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Mu isomwa ry’uru rubanza yaba Ishimwe Dieudonné n’abamwunganira mu mategeko nta wari mu rukiko mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe.

Umucamanza yavuze ko yagombaga guhanishwa igifungo cy’imyaka 16, icyakora bitewe n’uko ari ubwa mbere akurikiranywe n’inkiko igihano cyagabanyijwe kigirwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 2 Frw.

Reba ibindi muri iyi Video:

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwamuvugiraga ko yitahiye (ndavuga MD M.Imacule) buriya araje abukore

Aloyz Madrigal yanditse ku itariki ya: 9-02-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka