Igenamigambi rya UN 2013-2018 rizaba rigamije gufasha Leta y’u Rwanda kuzamura iterambere ry’igihugu hashyizwe imbere ibikorwa byihutirwa bikubiye mu cyiciro cya kabiri cya gahunda y’imbaturabukungu (EDPRS II); nk’uko bitangazwa na Opia Kumah, umuhuzabikorwa w’imiryango yose ya UN mu Rwanda.
Iri genamigambi rizibanda cyane cyane ku bukungu bw’igihugu, iterambere ry’icyaro, urubyiruko n’umurimo, ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.
Kumah yongeraho ko u Rwanda ari igihugu cy’icyitegererezo mu gufatanya na UN gushyira mu bikorwa igenamigambi ryayo no guharanira ko inshingano biyemeje zigerwaho. Yagize ati “mu bihugu bidukikije u Rwanda rugaragaza ubushake n’umurava kugirango ibyo twiyemeje tubigereho.

Igenamigambi rya UN rirangiye (2008-2012) ryagejeje Abanyarwanda ahantu heza kuko ariho havuyemo izamuka ry’ubukungu, iterambere ry’abaturage, iterambere mu burezi no mu buzima n’ibindi byinshi; nk’uko byatangajwe na Nkuranga Yussuf, umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare.
Nkuranga akaba adashidikanya ko n’igenamigambi riri gutegurwa naryo rizageza igihugu heza kuko UN noneho igiye gushyira ingufu mu bikenewe kurusha ibindi.
Ingengo y’imari y’igenamigambi 2008-2012 yageraga kuri miliyoni 369 z’amadolari y’Amerika, 41% yayo yatanzwe na UN.
Inama yiga igenamigambi rya UN kuva 2013-2018 yateraniye kuri Kivu Serena Hoteli i Rubavu tariki 17/05/2012 yitabirwa n’amashami yose ya UN akorera mu Rwanda, minisiteri zose z’igihugu n’abafatanyabikorwa ba UN.
Pascaline Umulisa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|