U Buyapani na SFH Bagiye guha abaturage 15,000 b’i Gatsibo amazi meza
Guverinoma y’u Buyapani n’Umuryango Society for Family Health (SFH) Rwanda basinye amasezerano y’inkunga agamije kunoza uburyo bwo kubona amazi meza mu Kagari ka Gakenke, Umurenge wa Kiramuruzi, Akarere ka Gatsibo, binyuze mu mushinga watewe inkunga na Japan’s Grant Assistance for Grassroots Human Security Projects (GGP/KUSANONE).
Uyu mushinga wasinywe na Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, H.E. Nakajo Kazuya, na Manasseh Gihana Wandera, Umuyobozi Mukuru wa SFH Rwanda, ugamije gushyiraho ikoranabuhanga rigezweho ritunganya amazi (Yamaha Clean Water Supply System - YCW), rifite ingufu z’imirasire y’izuba ndetse n’aho abaturage bazajya bavomera amazi.
Mu ijambo rye, Ambasaderi Nakajo yashimangiye ko u Buyapani bukomeje gushyira imbere ihame ry’imibereho myiza ryibanda ku kurengera ubuzima n’icyubahiro by’abaturage, avuga ko amazi meza ari inkingi y’ingenzi y’iterambere rirambye.
Ati: “Ubu bufatanye ni igice cy’urugendo rurerure rw’imyaka irenga 40 u Buyapani bumaze bufasha u Rwanda, dushyira umuturage ku isonga ry’iterambere.”
Yongeyeho ko uyu mushinga ariwo wa mbere w’ikoranabuhanga rya Yamaha ritangijwe mu Rwanda, agaragaza icyizere ko rizatanga umusaruro mwiza kandi rikazagurwa no mu bindi bice by’igihugu.
Ati: “Twiteze ko iyi gahunda izarinda abana n’ingo indwara ziterwa n’amazi mabi, kandi igabanye igihe n’ingendo byakoreshwaga mu gushaka amazi.”
Ku ruhande rwa SFH Rwanda, Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango yavuze ko uyu mushinga uhuje n’intego zabo zo guteza imbere ubuzima binyuze mu bisubizo byibanda ku baturage.
Ati: “Twishimiye ubu bufatanye bushya n’Ambasade y’u Buyapani, bugamije kongera amazi meza no kugabanya imvune abaturage bagiraga mu kuyashaka.”
Yijeje ko SFH izashyira mu bikorwa uyu mushinga ku gihe, kugira ngo abaturage bawungukirweho byihuse.
Naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo, Frank Ibingira, yashimangiye ko Akarere gafata SFH n’u Buyapani nk’abafatanyabikorwa b’ingenzi mu iterambere.
Yagaragaje ko ubu abaturage bangana na 72% aribo babona amazi meza, ariko ko uyu mushinga uzafasha kongera iyo mibare no kuzamura imibereho rusange.
Ati: “Iyo abantu babonye amazi meza, barinda indwara, bakagabanya ingendo ndende zo kuyashaka, bityo bagashobora kwita ku mirimo yabo ya buri munsi no guteza imbere imibereho yabo.”
Yongeyeho ko nubwo Akarere ari ko kazungukira muri uyu mushinga, gatewe ishema no kuba nako kizaba umufatanyabikorwa mu kuwushyira mu bikorwa neza.
Ati: “Twiyemeje gukorana namwe kugira ngo uyu mushinga ugere ku ntego zawo zo kuzamura imibereho myiza y’abaturage.”
Uyu mushinga uterwa inkunga n’u Buyapani uzatwara angana na 138,706 by’amadorari ya Amerika utegerejweho kongera itangwa ry’amazi meza ku baturage 15,000 bo mu Karere ka Gatsibo, bityo ukazamura imibereho yabo ya buri munsi.
Kugabanuka kw’igihe abaturage bakoreshaga bavoma amazi kivuye ku masaha abiri bakoreshaga buri munsi bajya gushaka amazi kikazagera ku minota 20 buri munsi, biteganyijwe ko bizafasha imiryango kwita ku yindi mirimo ibateza imbere no kugabanya indwara ziterwa n’amazi mabi.
Mu gihe ubu 72% by’abaturage ba Gatsibo babona amazi meza, ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga rizaba intambwe ikomeye yo kongera iyi mibare, rishimangira intego yo kugeza amazi meza kuri bose no guteza imbere iterambere rirambye ry’abaturage.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|