Aha, yari abajijwe ukuntu bishoboka kuba yararwanije ivanguramoko ndetse n’ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana bwakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko murumuna we Dr. Leon Mugesera agashishikariza rubanda ukora Jenoside.
Muri ibyo biganiro, Mfizi yagize ati "erega koko inda ibyara Mweru na Muhima. Mu by’ukuri koko mva indimwe na Leon Mugesera, ni murumuna wanjye, ariko nyine, ubusanzwe umukuru abwiriza umuto icyo akwiye gukora, ariko igihe umuto yanze kumva, nta kundi wamugenza."
Leon Mugesera yahawe igihano k’igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gushishikariza abantu gukora Jenoside mu mbwirwaruhame ikomeye yavugiye ku Kabaya mu 1992.
Nyamara, umuvandimwe we Mfizi wayoboraga Ikigo cy’Igihugu cy’Amatangazo ya Leta, ORINFOR, we yarwanije ikibi, arwanya ivangura iryo ari ryo ryose, kugeza n’aho yiyemeje gusezerqa mu ishyaka rya MRND ryari ku butegetsi.
Imyitwarire ye, yatumaga murumuna we Leon Mugesera amwanga, ariko uyu munsi Mfizi agira ati "Umuryango wacu urababaye kuko hari abantu batemera ko, cyangwa batazi ko, icyaha ari gatozi."
Hagati aho, Mfizi yavuze ko iwabo kwa Munyandamutsa, bari baratojwe kugirira neza umuntu uwo ari we wese.
Yerekanye ko undi muvandimwe we, Thadeo Ngirabatware na we yabonye umudari w’umurinzi w’igihango, ariko Mugesera akaba ari we wavuyemo akababera ikirumbo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|