Senateri Niyomugabo yasabye ko abafite uburwayi bwo mu mutwe bajya batemberera ahari utunyoni turirimba

Mu gihe Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva yagezaga ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi, gahunda ya Leta yo "Gushyira umuturage ku isonga", umwe mu bari mu nteko yasabye ko ubuvuzi bwa Gakondo bwashyirwamo imbaraga, ndetse, bukaba bwanandikishwa mu murage wa UNESCO.

Aha ngaha, Senateri Niyomugabo Cyprien yatanze urugero ati "nk’ubu mu buvuzi gakondo, umuntu ashobora kuvunika, ariko noneho bakareba igicucu cye, bakamwunga, kandi agakira. Ibyo ni ibintu byiza cyane. Ahubwo byagakwiye no kujya mu murage w’isi wa UNESCO."

Aha kandi, yavuze ko ubu buvuzi bukwiye guterwa inkunga, bugatera imbere kuko ari ubwa "Gihanga wahanze u Rwanda."

Aha ariko, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko ngo abavuzi gakondo biyandikishije ari ibihumbi bitanu, ariko ngo bakavuga ko bavura inyatsi, bakagaruza ibyibwe n’ibindi bintu bitumvikana.

Ariko ngo hari n’abafata imiti ya kizungu bakayivanga n’ibyatsi, maze umuntu ubinyweye bikaba byamwica.

Aha, yavuze ko ubuvuzi gakondo ngo bukirimo ibibazo byinshi.

Uyu Musenateri, yanongeyeho ko, n’abafite ibibazo byo mu mutwe bashobora kujya kwivuriza ahantu heza hari umwuka mwiza, bakajya nko mu cyanya cy’ubukerarugendo cya Nyandungu, maze "bakumva utunyoni turirimba kandi byabafasha gukira."

Hagati aho, Senateri Niyomugabo yagaragaje ko u Rwanda rukwiye guha agaciro cyane abajyanama b’ubuzima, kuko nabo bafite akamaro gakomeye mu buvuzi bw’u Rwanda.

Yagize ati "Mu minsi ishize, najyanye umwuzukuru wanjye ku mujyanama w’ubuzima, maze barambaza bati: harya nturi Senateri? Ugomba kuba wibeshye kuko hano ni ku mujyanama w’ubuzima, kandi wowe washobora kumujyana ku mavuriro meza."

Aha rero, ngo yarabashubije ati "Oya ubuvuzi bwiza buhera hano ku rwego rw’ibanze."

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka