Rwanda: Perezida wa Tanzania Samia Suluhu yitabiriye inama yiga ku ngufu za Nikeleyeri
Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, yageze i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2026, aho yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku mikoreshereze y’ingufu za Nikeleyeri (Nuclear Energy Innovation Summit for Africa /NEISA), iganirirwamo uburyo izo ngufu zakemura ibibazo by’amashanyarazi ku mugabane wa Afurika.
Ni nyuma yo gusezera ku bayobozi batandukanye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Julius Nyerere (JNIA) i Dar es Salaam mbere yo guhaguruka yerekeza i Kigali.
Akigera i Kigali, Dr. Samia Suluhu Hassan yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Usta Kaitesi.
Iyo nama ihurije hamwe abayobozi b’ibihugu, aba Guverinoma, Abaminisitiri b’Ibikorwa remezo n’Ingufu, abafata ibyemezo, abashoramari, abahanga mu bya Nikeleyeri, ibigo by’imari n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ingufu (NEISA).
Iyi nama yatangiye guhera kuri uyu wa Kabiri iraganirirwamo uburyo bwiza bwo kugera ku mashanyarazi muri Afurika,kugabanya ihumana ry’ikirere, gushyigikira iterambere ry’inganda, guteza imbere udushya mu ikoranabuhanga ry’ingufu za Nikeleyeri, ndetse no gushora imari mu mishinga y’ingufu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|